Image default
Abantu

Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida wa Real Madrid yishwe na coronavirus

Sanz wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yayoboye Real kuva mu mwaka wa 1995 kugera mu wa 2000 muri icyo gihe Real yegukanye igikombe cya Champions League inshuro ebyiri. Akaba yaguye mu bitaro azize coronavirus.

Lorenzo Sanz Duran, umuhungu we, yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Papa wanjye yapfuye. Ntiyarakwiye kurangiza ubuzima bwe muri ubu buryo. Ni umwe mu bantu beza cyane, b’umuhate mwinshi cyane kandi bakunda gukora cyane nigeze nabona mu buzima bwanjye. Umuryango we na Real Madrid ni bo yari yarihebeye”.

Inkuru dukesha The Guadian  iravuga ko Sanz ariwe waguze abakinnyi nka Roberto Carlos, Clarence Seedorf na Davor Suker ubwo yayoboraga iyi kipe ya Real ifite ibikombe 33 bya shampiyona ya Espanye izwi nka La Liga.

Yatsinzwe amatora yo mwaka wa 2000 na Florentino Perez, ari na we uyoboye Real kugeza ubu.

Umuhungu wa Sanz, Fernando w’imyaka 46 y’amavuko, yakiniye Real Madrid kuva mu 1996 kugeza mu 1999, mbere yuko imyaka irindwi ye ya nyuma akina umupira w’amaguru ajya kuyisoreza muri Malaga.

 

Related posts

#Kwibohora26: Gitwaza ati “Turashima ubutwari bwaranze abagabo n’abagore bahagurukijwe no gucagagura iyo minyururu

Emma-marie

Karongi: Ba nyampinga bafatanyije n’abaturage gutera ibiti ku kirwa cya Mbabara

EDITORIAL

Petero Buyoya yapfuye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar