Image default
Mu mahanga

Magufuli: Bamwe bari mu gahinda, abandi bati ‘nta byiza azibukirwaho’

Bamwe mu baturage ba Tanzania bavuze ko babajwe no kubura ‘uwo twari dushingiyeho’ perezida John Pombe Magufuli, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi we abona nta byiza azibukirwaho.

Nyuma y’igihe kigera ku kwezi ataboneka nk’uko bisanzwe, kandi nta makuru atangazwa ku buzima bwe, ibihuha byabaye byinshi, kugeza no kwemeza ko yaba yarapfuye.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko bamwe banenze imyifatire ya leta yo kutavuga amakuru y’ubuzima bw’umukuru w’igihugu.

Kuwa gatanu ushize minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa we yabwiye abaturage ati: “…nimutuze perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arahuze cyane mu biro bye”.

Nyakwigendera Dr Pombe Magufuli, wahoze ari perezida wa Tanzania

Mu ijoro ryacyeye, Visi perezida Samia Suluhu Hassan – ari nawe biteganyijwe ko ahita afata ubutegetsi – amaze gutangaza urupfu rwa Magufuli, bamwe babwiye BBC akababaro kabo.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye hamwe n’umuryango w’ibihugu by’akarere nabo batangaje ubutumwa bw’akababaro no kwihanganisha Tanzania, yatangaje icyunamo cy’iminsi 14.

“Nababaye cyane kuko numvise ari nko kumbwira ko data yapfuye” Uwitwa Dulli w’i Kiembe samaki ku kirwa cya Zanzibar.

Awadh Mussa Kasim yagize ati: “Tubuze umutegetsi ukomeye, niwe twari dushingiyeho. Nta byinshi mfite byo kuvuga, turi mu gahinda kubera uru rupfu.”

Ibihe by’ingenzi mu buzima bwa Perezida Magufuli

1959: Yavukiye i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

1995: Yatorewe kuba umudepite mu nteko ya Tanzania

2000: Yinjiye muri geverinoma agirwa minisitiri w’imirimo

2015: Yatorewe manda ya mbere nka Perezida wa Tanzania

2020: Yatorewe manda ya kabiri

2020: 5/11– Yarahiriye manda ya kabiri

2021: 7/03- Hatangiye ibihuha hibazwa aho ari, hari hashize icyumweru ataboneka

2021: 11/03 – Amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi yatangiye kubaza aho aherereye

2021: 12/03– Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yahakanye ko Magufuli arwaye, avuga ko “ameze neza kandi ari gukora”

2021: 15/03 – Visi perezida Samia Suluhu yahaye Abatanzania intashyo za Perezida Magufuli gusa ntiyavuga aho ari.

Ibyavuzwe na leta amaze gupfa

2021: 6/03- Perezida Magufuli yajyanywe kuri Jakaya Kikwete Cardiac Institute kubera ibibazo by’umutima

2021: 14/03 – Yihutanywe kuri Mzena Hospital i Dar es Salaam ngo avurwe biruseho

2021: 17/03 – Perezida Magufuli yapfuye 18:00 ku isaha ya Tanzania.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/03/13/perezida-magufuli-ni-muzima-afite-umurundo-wamadosiye-ari-gukora/

https://iribanews.rw/2021/03/17/perezida-magufuli-yashizemo-umwuka/

Abatavugarumwe nawe bavuze iki?

Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT Wazalendo, uba mu Bubiligi, ari mu batangaje mbere iby’uburwayi bwa Perezida Magufuli, ndetse kuwa gatatu avuga ko ibye bishobora kuba byarangiye.

Yatangaje ko “ababajwe n’urupfu rwa Magufuli” kandi yahamagaye visi perezida amwihanganisha.

Kabwe yavuze ko iyi ari inkuru mbi ku batanzaniya, ndetse ko “mw’izina rya ACT Wazalendo nanjye bwite, nihanganishije Mama Janet Magufuli n’umuryango wose wa John Pombe Magufuli”.

Kabwe yavuze ko atatunguwe no kuba Magufuli yapfuye kuko yari yarabwiwe n’umuntu ukomeye mu butegetsi ko arwaye Covid-19.

Yabwiye televiziyo KTN ko atangajwe no kuba leta “ikomeje kubeshya na nyuma y’urupfu rwe”.

Fatma Karume umunyamategeko utavugarumwe na politiki za Perezida John Magufuli, yavuze ko “bibabaje cyane ko byafashe igihe kinini ngo abaturage babwirwe ukuri.”

Ati: ” Imana imuruhurire aho akwiye…ariko sintekereza ko azibukirwa ku bikorwa byiza.”

Yongeraho ati: “Kuva yagera ku butegetsi igihugu cyarahindutse, gihinduka igihugu kibabaye, ubwisanzure bwacu twarabunyazwe.”

Abategetsi b’ahandi baravuga iki?

Abategetsi batandukanye b’ibihugu bya Africa nka Yoweri Museveni,

Evariste Ndayishimiye, Uhuru Kenyatta, Cyril Ramaphosa bamaze gutangaza ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Magufuli.

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ukuriye kandi umuryango w’Ubumwe bwa Africa, yatangaje kuri Twitter ko yababajwe “n’urupfu rwa mugenzi we kandi umuvandimwe we”, aboneraho kwihanganisha Abatanzaniya.

Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) nawo watangaje kuri Twitter ko “wifatanyije n’abavandimwe bo muri Tanzania mu cyunamo barimo”.

Muri iki gitondo, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi muri Kenya, anagira ati: “mbuze inshuti, mugenzi wanjye n’uwo tubona ibintu kimwe.”

Perezida Kenyatta yavuze ko muri icyo gihe cy’icyunamo amabendera ya Kenya na EAC agomba kururutswa kugeza hagati.

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yatangaje kuri Twitter ko urupfu rwa Magufuli ari igihombo gikomeye kuri Africa.

Yavuze kandi ko “Malawi yiteguye guha ubufasha bwose bwakenerwa na leta ya Tanzania” nyuma y’urupfu rwa Magufuli.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje kuri Twitter ko ababajwe no kumva ko Magufuli yapfuye, ati: “Ibitekerezo byanjye biri ku bantu be no ku baturage ba Tanzania”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Guinea: Uwahiritse ubutegetsi ararahira nka perezida

Emma-Marie

Intasi ‘ikomeye cyane’ yarekuwe nyuma y’imyaka 20 ifunze

Emma-Marie

Umubikira wari umaze imyaka ine mu maboko y’inyeshyamba yarekuwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar