Image default
Amakuru

Perezida Kagame mu kababaro ko gupfusha inshuti ye Magufuli

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 18 Werurwe 2021, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera Perezida Magufuri, yihanganisha abaturage ba Tanzania.

Magufuli yakiriwe ku mupaka wa Rusumo mu ruzinduko rwe rwa mbere nka perezida wa Tanzania mu kindi gihugu

Perezida Kagame yagize ati “Tubabajwe no kubura umuvandimwe wanjye n’inshuti, Perezida Magufuli. Umusanzu we mu gihugu cye no mu karere kacu ntuzibagirana. Nihanganishije cyane umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania muri iki gihe kitoroshye.”

Muri Mata 2016 Perezida Magufuli yakoze uruzinduko rwe rwa mbere nka perezida wa Tanzania, yasuye u Rwanda aciye ku mupaka wa Rusumo.

Ubwo John Magufuli yasuraga u Rwanda, Perezida Kagame yamwakiriye iwe amugabira inka

Mu 2016, ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda yavuze ko adakunda gukora ingendo mu mahanga kuko “aba ahugiye mu kazi” kandi aba ashaka “kuzigama umutungo w’igihugu”.

Yaravuze ati “Natumiwe kujya ahantu henshi harimo no mu Burayi ariko sinabikoze. Ariko ubwo Perezida Kagame yantumiraga nagombaga kuza.”

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida  Kagame yahaye inka eshanu Magufuli nk’ikimenyetso cy’ubucuti mu muco w’Abanyarwanda, nk’uko ibiro by’umukuru w’u Rwanda byabitangaje.

Abakuru b’ibihugu batandukanye bihanganishije abanya-Tanzania

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo ukuriye kandi umuryango w’Ubumwe bwa Africa, yatangaje kuri Twitter ko yababajwe “n’urupfu rwa mugenzi we kandi umuvandimwe we”, aboneraho kwihanganisha Abatanzaniya.

Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi muri Kenya, anagira ati: “Mbuze inshuti, mugenzi wanjye n’uwo tubona ibintu kimwe.”

Perezida Kenyatta yavuze ko muri icyo gihe cy’icyunamo amabendera ya Kenya na EAC agomba kururutswa kugeza hagati.

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yatangaje kuri Twitter ko urupfu rwa Magufuli ari igihombo gikomeye kuri Africa.

Yavuze kandi ko “Malawi yiteguye guha ubufasha bwose bwakenerwa na leta ya Tanzania” nyuma y’urupfu rwa Magufuli.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje kuri Twitter ko ababajwe no kumva ko Magufuli yapfuye, ati: “Ibitekerezo byanjye biri ku bantu be no ku baturage ba Tanzania”.

Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye, nawe yavuze ko ababajwe rwa Magufuri, avuga ko abarundi bifatanyije n’abanya-Tanzania mu kababaro.

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda nawe yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Magufuri yafataga nk’impirimbanyi ya demukarasi, ubukungu n’iterambere ry’Afurika y’iburasirazuba.

Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) nawo watangaje kuri Twitter ko “wifatanyije n’abavandimwe bo muri Tanzania mu cyunamo barimo”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Gatsibo: Imibiri yakuwe mu rwobo rwa Kiziguro izashyingurwa umwaka utaha

Emma-marie

“Buri bucye hakaba amatora nta na 1000 Frw yari mu bubiko bwa Rayon Sport”

Emma-marie

CP Bizimungu Christophe yasimbuye Umufaransa mu nshingano

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar