Image default
Amakuru Politike

Mu Rukiko Kabuga ati “Nta mututsi n’umwe nishe […] sinari kwica abakiriya banjye”

Kabuga ukekwaho uruhare muri jenoside uyu munsi kuwa gatatu yabwiye urukiko mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma.

Umunyarwanda Kabuga w’imyaka 84, yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoresheje umusemuzi ati: “Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye”.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga miliyoni n’abahutu batari bashyigikiye jenoside.

Kabuga yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ‘gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87.

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka “kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uruhande rumwunganira rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akakua kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambika icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Urukiko rwatangaje ko kuwa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.

Related posts

“Nazatora itegeko rigena umubare fatizo w’abafite ubumuga bari mu nzego zifata ibyemezo” Gato Damien

Emma-Marie

Nyamagabe: Abitwaje intwaro bishe ‘umushoferi n’umugenzi’

Emma-Marie

Abayobozi b’amakoperative bacyuye igihe bemerewe gukomeza kuyobora

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar