Image default
Sport

Munyakazi Sadate byemejwe ko ahagarariye Rayon Sports mu mategeko

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruremeza ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.

Hari hashize iminsi mu ikipe ya Rayon Sports havugwa ibibazo bijyanye n’imiyoborere y’iyi kipe, byatumye haniyambazwa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today aremeza ko nyuma yo gusuzuma ibijyanye n’iki kibazo, RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ari we wemewe nk’umuyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports.

Mu gushaka kumenya neza aya makuru, twavuganye n’ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri RGB Fréderick Ntawukuriryayo, atumemyenyesha ko Munyakazi Sadate yemerewe guhagararira Rayon Sports mu mategeko.

Ntawukuriryayo yagize ati “Nyuma yo gusuzuma ibibazo biri muri Rayon Sports, twasanze Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko, abandi mu mategeko ntibemewe.”

Src:Kigali today

Related posts

Abakinnyi bamwe b’Amavubi basezerewe mbere yo gutangira umwiherero wa kabiri

Emma-marie

Kiyovu Sports yanyangiye Rayon Sports

EDITORIAL

Rubavu: Didier Yves Tebil Drogba na Juan Pablo basuye amarerero y’umupira w’amaguru

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar