Image default
Abantu

Inama zafasha ababyeyi kutagirana amakimbirane n’abana babo b’ingimbi cyangwa n’abangavu

Kuganira no gutega amatwi abana b’ingimbi n’abangabu ni bumwe mu buryo bushobora gufasha umubyeyi guhosha amakimbirane akunze kuba hagati yabo n’abana bageze muri iki kigero.

Ababyeyi bafite abana b’ingimbi cyangwa bangabu bakunze kugirana amakimbirane ya hato na hato bitewe n’uko abana baba bageze igihe cyo kwifatira ibyemezo.

Abana bageze muri iki kigero Uzasanga abana bamwe b’ingimbi n’abangavu barangwa no kugira amahane, gutsimbarara ndetse no guhangana n’ababyeyi babo, aho usanga bashaka kwiyobora no kwigira ibyigenge ku byemezo bimwe na bimwe.

Twifashishije urubuga rwa Top santé turabagezaho inama zitandukanye zafasha ababyeyi kuganiriza abana bageze muri iki kigero.

Kuba inshuti n’umwana

Imwe mu mpamvu abana bageze muri iki kigero barangwa no guhubuka nuko usanga rimwe na rimwe badatekereza mbere yo gukora, ahubwo ugasanga ikibajemo cyose bahise bagikora mu gihe abakuze batekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora.

Icyo umubyeyi asabwa nuguha umwana we umwanya bakaganira, akamubera inshuti bityo akamenya icyo atekereza bikamufasha kumugira inama mbere y’uko agira icyo akora.

Kuganira n’umwana wawe w’umwangavucyangwa ingimbi bimufasha kukwizera bikabarinda amakimbirane

Mubere urumuri

Umwana nk’uwo ugeze mu gihe cy’amabyiruka yumva amajwi menshi kandi ashobora no kugira inshuti mbi zimuhatira gukora ikibi. Iyo wamuhaye umwanya mukaganira ntacyo aguhisha kuko akubwira abo baganira nibyo baganira bikagufasha kumubera urumuri umwereka icyiza n’ikibi.

Umubyeyi kandi agomba kwiyoroshya akabereka ko abumva ndetse rimwe na rimwe akaba yakora ibyo bakora nko kubyina cyangwa gukinana nabo imikino imwe nimwe. Ibi bituma bamwiyumvamo ntibamwishishe bakamubonamo inshuti.

Rimwe na rimwe kandi ujye umwemerera gukora icyo yifuza nko gusohokana n’inshuti ze kujya mu isoko kwigurira imyambaro, ibi bizatuma yumva ko umushyigikiye arusheho kukwiyumvamo. Aha rero niho nawe uhera umwereka uko agomba gutandukanya ikiza n’ikibi.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Yapfuye akiza ubuzima bwa mushiki we

Emma-Marie

U Bufaransa: Umuhanzi Manu Dibango yishwe na Coronavirus

Emma-marie

Musanze: Hari abaforomo batanyuzwe n’uburyo bahagaritswe mu kazi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar