Image default
Abantu

Musanze: Umukozi w’Umurenge wa Cyabingo yakubise uwahoze ari umugore we aramukomeretsa

Ku wa 12 /08 /2021 Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Musanze bwakiriye dosiye y’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyabingo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we akamukomeretsa bikomeye .

Ku italiki 08/08/2021 mu gihe cya  saa mbiri n’igice z’umugoroba, mu Mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Gafumba, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera  umugabo ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke yakubise umugore we aramukomeretsa.

Uwo mugore bari bamaze umwaka batandukanyijwe n’Urukiko kubera amakimbirine yahoraga mu rugo rwabo ahanini ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.


Ubuhamya bwatanzwe  n’abana babo ndetse n’abaturanyi batabaye, bavuga ko  uyu mugabo yatashye yasinze ari kumwe n’umuhungu we ,  abwira   umugore we ngo nabagaburire, hanyuma umugore abyanze amukubita ikintu mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

Ubusanzwe aba bombi bakaba bari baratandukanyijwe n’Urukiko mu Kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2020; bakaba babanaga mu gipangu kimwe ariko buri wese afite inzu ye abamo.

NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma yo gukomeretsa uwahoze ari umugore we uyu mugabo yahise acika ariko nyuma aza gufatirwa mu Murenge wa Cyabingo aho asanzwe ari umwanditsi w’irangamimirere w’uwo Murenge.

Mu gihe yaramuka ahamwe  n’iki cyaha yahanishwa ingingo  ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Sergeant Robert yatawe muri yombi

EDITORIAL

“Abagore bakwiye kwishimira imiterere nyayo y’imibiri yabo”

EDITORIAL

Musanze: Umugore wakoraga ubukorikori bukamwinjiriza ibihumbi 600.000frw ku kwezi arataka igihombo yatewe na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar