Image default
Iyobokamana

Musengamana Papias yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba

Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, Papa Faransisiko yatoreye Musenyeri Musengamana Papias , wa Diyosezi ya Kabgayi kuba Umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba.

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda biratangaza ko, kuri uyu wa 28/2/2022, Papa Fransisiko yemereye Myr Serviliyani Nzakamwita kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, anatorera Myr Musengamana Papias, wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

    Myr Papias Musengamana

Kinyamateka dukesha iyi nkuru yatangaje ko Myr Papias Musengamana, watorewe na Papa Fransisiko kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba yavukiye muri paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Yahawe ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Tize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991). Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameroni (1991-1996).

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?

EDITORIAL

Papa Francis yongeye kwamagana gukuramo, guhinduza igitsina no gufasha umuntu gupfa

EDITORIAL

Nyarugenge: Bishop Mukabadege yatawe muri yombi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar