Image default
Amakuru

Nyabihu: Mu rugo rw’umuturage habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside

Mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu habonetse imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mibiri yabonetse mu musarani uri mu rugo rw’umuturage, wari uherutse gutabwa muri yombi aza kurekurwa none ubu ngo yaratorotse.

Image

Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko iyi mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu 6 bishwe batwitswe tariki 7 Mata 1994. Gusa ngo mu 2002 bagiye kuyishaka ngo bayishyingure mu cyubahiro barayibura, aho bakeka ko nyiri urwo rugo bayisanzemo, ari we wayijugunye mu musarane.

Image

SRC:RBA

Related posts

Ikibuye cya rutura cyahushije Isi

EDITORIAL

Perezida Kagame yifurije Ingabo z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2021

Emma-marie

Minisitiri Gatabazi yasabye ko gusiragiza umuturage mu buyobozi birangira

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar