Image default
Abantu

Nyaruguru: Agahinda k’abaturage bishyura inguzanyo mu madolari barayihawe mumanyarwanda

Hari abahinzi b’icyayi bakorana na sosiyete SCON mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko barimo gusabwa kwishyura amafaranga y’umurengera ku nguzanyo bahawe ngo batangire guhingira icyayi iyi sosiyete.

Ubusanzwe uko SCON ikorana n’abashaka guhinga icyayi, ibaha inguzanyo y’amafaranga, ikabagurira ingemwe z’icyayi ndetse n’ifumbire byose bizishyurwa nta nyungu igiyeho nk’uko bikubiye mu masezerano aba baturage bagirana na SCON.

Ibi byose bikorwa hagamijwe gushaka icyayi gihagije kizakoreshwa ubwo uruganda rw’iyi sosiyeye ruri kubakwa mu Murenge wa Kibeho ruzaba rwatangiye gutunganya umusaruro.

Ikibazo kuri ubu aba bahinzi basigaranye ngo ni uko bari gusabwa kwishyura habariwe ku gaciro k’amadorari nyamara amafaranga barayahawe habariwe ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda, ibintu aba bahinzi bavuga ko birimo kubahendesha kuko agaciro k’amadorari kadasiba kuzamuka.

@RBA

 

Related posts

Umuhanzi Bruce Melodie na ‘Slay Queen’ Shaddyboo barafunze

Emma-marie

RBC yahawe umuyobozi usimbura Dr Nsanzimana Sabin

EDITORIAL

Moses Turahirwa amaze gusomerwa ibyaha aregwa yaturitse ararira

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar