Image default
Amakuru Politike Ubutabera

Nyaruguru: RIB yafunze gitifu n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘RIB’ rwafunze Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Kivu hamwe n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu bacyekwaho kunyereza imbuto n’ifumbire.

Kanyarwanda Eugene, wayoboraga Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ‘Agronomes’ mu mirenge ya Nyabimata, Kivu na Ruheru batawe muri yombi kuri uyu wa 21 Gicurasi bacyekwaho icyaha cyo kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda byari bigenewe abahinzi.

Ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko aba bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Abadepite basabye RALGA kugaragaza abashyira abakozi mu kazi batsinzwe ibizamini

Emma-marie

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije abahinzi ku izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda

EDITORIAL

Gicumbi: Umugore aracyekwaho kwangiza igitsina cy’umwana amuhora kunyara ku buriri

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar