Image default
Ubutabera

Amayobera mu rubanza rwa Me Mhayimana Isaie n’umunya Pakistan

Mu rubanza RS/INJUST/RCOM 0002/2020/CA, Umunyamategeko w’umunyarwanda Me Mhayimana Isaie, uburanamo na KHAAS Ltd, ihagarariwe n’umunya Pakistan Amjad MERCHANT ALI , abunganira Mhayimana bihannye inteko iburanisha nyuma yo kugaragaza ko nta cyizere bayifitiye kubera impamvu zitandukanye zirimo no kwimwa ‘icyemezo cy’urukiko’.

Me Mhayimana Isaie

>Inzu ya Me Mhayimana yangijwe bikomeye na KHAAS Ltd….

>Mu rukiko rw’ubucuruzi Me Mhayimana yaratsinze….

>Ikirego cy’ubujurire n’icy’akarengane mu rukiko rumwe…

>Inyandiko y’icyemezo cy’urukiko yagizwe ubwiru….

>Ababuranira Me Mhayimana bihannye inteko iburanisha….

Inzu yarengewe n’ ikigunda

Muri Mata 2014, inyubako za MHAYIMANA ziherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro zakodeshejwe na KHAAS Ltd, izo nyubako KHAAS Ltd izihabwa zimeze neza, nkuko byanditse mu ngingo ya 10 y’amasezerano yabo y’ubukode, KHAAS Ltd ikaba yarishyuraga ubukode ku kwezi buhwanye na 1.300 USD kandi yiyemeza kuzazisubiza nyirazo zimeze neza, ku buryo zashoboraga gukodeshwa undi zimeze uko KHAAS yazihawe, nta kintu na gito nyirazo agombye kuzikoraho.

Ubwo KHAAS Ltd yari imaze kuva muri iyo nyubako muri Mata 2018, byagaragaye ko yazangije bikomeye,  bikaba byaranemejwe n’inyandikomvugo yo kuwa 16/05/2018 yakozwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ndetse bikanashimangirwa n’umugenagaciro wagaragaje ibyangiritse n’ikiguzi cyo kubisana cyanganaga icyo gihe na 7.940.228 Frw.

Ikigunda cyuzuyemo imibu n’ibindi bisimba nibyo bikikije iyi nzu 

Urukiko rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza kuwa 15/5/2019, rwemeza ko Mhayimana atsinzwe ngo kuko nubwo inyubako ye yangiritse, ibyangitse bihwanye n’agaciro k’ingwate KHAAS LTD yatanze ingana na 1300$.

Mhayimana yajuririye urukiko rukuru rw’ubucuruzi, rwemeza ko KHAAS itubahirije amasezerano y’ubukode. Rutegeka KHAAS kwishyura Mhayimana miliyoni 32.778.415 FRW, ahwanye n’indishyi z’ibyangiritse hamwe na FRW y’ubukode butatanzwe.

Kuki inyandiko y’icyemezo cy’urukiko yagizwe ubwiru?

KHAAS Ltd imaze gutsindwa mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi (HCC), yahise itanga ikirego cy’ubujurire bwa kabiri (kuwa 10/07/2020) n’icyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane (ivuga ko ngo cyatanzwe kuwa 08/07/2020) mu Rukiko rw’Ubujurire.

Ubundi ibyo bibujijwe mu ngingo ya 15CPCCSA hamwe n’ingingo ya 53 n’iya 55 z’itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko kuko icyo kirego cy’akarengane cyakiriwe, cyatanzwe urwo rubanza RCOMA 00503/2019/HCC rutaracibwa ku rwego rwa nyuma kuko KHAAS yari igifite inzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe zo kwiyambaza ( ingingo ya 55 igika cya 2 y’itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko) ndetse ahubwo ikaba yari yaratanze ikirego cy’ubujurire bwa kabiri cyari kigisuzumwa kugeza ubwo KHAAS yaje kukireka ku bushake bwayo kuwa 12/10/2020 imaze  kwizezwa ko inzira y’akarengane yatunganye.

Abunganira Me Mhayimana basabye kopi yacyo kuwa 26/02/2021 ntibayihabwe nyamara icyo cyemezo cyaragombaga gusomwa kuwa 24/12/2020, iryo somwa rikimurirwa kuwa 15/01/2021 ku mpamvu yo kuba rwari rutararangira kwandikwa, kuri iyo tariki nabwo ntirusomwe rukimurirwa kuwa 19/02/2021 ngo kuko hari umwe mu bacamanza bagize inteko wafashe ikiruhuko cy’ iminsi 30 , isomwa ryarwo ntiryashobora gukorwa. Ibi nabyo ni amayobera.

Ingingo ya 132, igika cya 3 iteganya ko « Urubanza rwose rugomba rugomba gusomwa n’umucamanza cyangwa n’abacamanza rwanditse mu ngingo zarwo zose ».

Kugeza kuwa 23/03/2021 saa 09h30 umunsi w’iburanisha mu mizi ry’uru rubanza, Urukiko rw’Ubujurire ntirwigeze rugaragaza kopi y’icyemezo rwafashe ku nzitizi kuwa 19/02/2020 ,  nta nyandiko nimwe ya KHAAS Ltd iri muri dosiye yerekana iby’akarengane ke ndetse n’iyakemeje.

Abunganira Me Mhayimana Isaie bashingiye ku ngingo ya 103 agace ka 3 CPCCSA, bakaba bihannye inteko iburanisha uru rubanza. Bagasaba ko mu nyungu z’ubutabera niba nta zindi nyungu abacamanza bagize iyi nteko bafite muri uru rubanza bagombye kurwivanamo nkuko ingingo ya 104CPCCSA ibiteganya.

Perezida w’Inteko iburanisha, Madame Mukandamage Marie Josée, yavuze ko iyo ‘copie’ y’urubanza yayihaye umwanditsi w’urukiko tariki 16 Werurwe 2021. Abunganira Mhayimana bo bavuga ko ntayo bigeze babona.

Abunganira KHAAS, birinze kugira icyo batangariza abanyamakuru.  Bati“Ntacyo twatangaza ku rubanza rukirimo kuba”.

Me Mhayimana yagize ati “Iyo inteko iza kuba yarakoze ibiyireba birebana n’amategeko ntabwo twari kuyitera icyizere. Ariko nanone iyo ubona ibikorwa n’inteko byose byirengagiza amategeko nta kindi wakora[…]Iyo ugaragarijwe ko nta cyizere ufitiwe ubwawe wakagombye guhita wivana mu rubanza”.

Yakomeje avuga ko icyo yifuza ari ubutabera.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.rw

 

 

 

 

 

 

Related posts

Phocas Ndayizera na Ntamuhanga Cassien bakatiwe

Emma-Marie

Rusizi: Abagabo bacyekwaho gutera abangavu inda batawe muri yombi, Busingye ati agapfa kaburiwe…

Emma-marie

Kigali:Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu barabihakana

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar