Image default
Imyidagaduro

Padiri Jean François Uwimana yasohoye indirimbo ibyinamo ‘Abadage’

Umupadiri wo muri Diyoseze ya Nyundo, Padiri Jean François Uwimana, ubarizwa mu gihugu cy’u Budage aho yagiye kwiga, yasohoye indirimbo yise ‘Igitangaza’ ibyinamo abadage.

Iyi ndirimbo ibyinitse kinyafrica igaragaramo imibyinire nk’iyo muri Tanzania cyangwa Congo –Kinshasa. Asohoye iyi ndirimbo nyuma yo kwerekeza ku masomo mu Budage mu mpera za 2019.

Padiri Jean François avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyamukomye mu nkokora gituma adakomeza umuvuduko yari agezeho wo gusohora indirimbo.

Padiri Jean François Uwimana

Yagize ati : “Covid-19 yatumye ntakomeza rytheme nari ndiho ariko kandi n’amasomo ntaba anyorohereye kubona umwanya wo gusohora indirimbo. Ikindi kandi byansabaga no kubanza kumenyerana n’abadage kuburyo twabasha gukorana indirimbo.”

Arakomeza ati : “Iyi ndirimbo ndifuza ko yazaba iy’ ibihe byose. Kuko iteka Imana ari ‘Igitangaza.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Igitangaza’ Padiri agaragara abyinana n abazungu, ikintu yavuze ko byasabye imyitizo myinshi kuko abanyaburayi bitaborohera cyane kubyina kinyafurika kuko umuziki wabo ubusanzwe ari ‘classique’ cyane.

Covid iramutse itanze agahenge, arateganya gusohora izindi ndirimbo, afite n’igitekerezo cyo gukorera ibitaramo ku mugabane w’I Burayi.

Padiri Jean François Uwimana  yatangiye umuziki muri 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri, yahise atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, agenda yinjira no mu zindi njyana nka Reggae, Zouk, Pop, Rap n’izindi kugirango akomeze akundishe abakiri bato umuziki ubyinitse kandi urimo amagambo y’ijambo ry’Imana.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Uganda: Umwarimukazi washinjwaga gutuka Perezida Museveni yahanaguweho icyaha

Emma-marie

Platini yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa gushinyagurira Jay Polly

EDITORIAL

Britney Spears ukekwaho ibisazi imitungo ye izakomeza gucungwa na se

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar