Muri iki cyumweru cya gatanu cy’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, Urukiko rwumvise umutangabuhamya w’impuguke André Guichaoua, uyu ni ubwa gatatu aje imbere y’urukiko. Guichaoua yavuze ku nama zitandukanye zatangiwemo amabwiriza yo kwica Abatutsi zabereye muri Perefegitura ya Gikongoro zitabiriwe na Laurent Bucyibaruta
Umucamanza atangiye amusaba gusobanura ibyo yavuze mu buhamya bwe bwa mbere ko capitaine Sebuhura ngo asa n’aho ari we wayoboraga jandarumeri ku Gikongoro n’ubwo hari Bizimungu wari umukuriye.
Umutangabuhamya avuze ko ibyo bisa n’ibyari ahandi mu gihugu aho ngo habaga abantu biha ububasha bakayobora inzego runaka baziganisha aho bashaka.
Atanze urugero ngo rw’umutwe w’interahamwe. kuri we ngo uyu mutwe wari hanze ya MRND kandi ngo ubuyobozi bwa MRND bwari bwaritandukanyije na bimwe mu bikorwa by’interahamwe mu rwego rwo kwanga ko ibikorwa bibi byashoboraga gukorwa n’interahamwe byazizirirwa ishyaka.
Yatanze urugero rwa Gikongoro avuga ko ngo nka perefe atashoboraga kuyobora interahamwe kuko zari zifite ubuyobozi bwihariye ati amategeko areba interahamwe yarebaga col Aloys Simba, by’umwihariko kuri Gikongoro ngo hari agatsiko kasaga n’akayobora ibintu byose kari kagizwe na col Aloys Simba, capitaine Sebuhura, superefe Aloys Biniga n’undi atibutse izina ngo wari mu bayobozi bashinze radio RTLM.
Ubushinjacyaha bumusabye kuvuga ku bubasha perefe yabaga afite mu Rwanda n’abari bamukuriye.
Ati “Perefe ni we wabaga ari umuyobozi mukuru muri perefegitura bityo akaba ari we wabaga asa n’uhagarariye perezida wa Repubulika muri perefegitura ayobora.
Byumwihariko perefegitura ya Gikongoro yagize amateka yihariye kuva muri 1963 ahatangiriye ubwicanyi. No mu myaka yakurikiyeho iyi perefegitura kimwe na Kibuye bituranye zakomeje gusa n’izijya ku ruhande.”
Yatanze urugero rw’amatora ya 1978 aho Gikongoro na Kibuye ari zo zagize amajwi make cyane mu matora y’umukuru w’igihugu yabarirwaga kuri 49% aho amajwi menshi ngo yabaye aya col Kanyarengwe. Ibyo rero ngo byarakomeje no mu myaka yakurikiyeho bigatuma abayobozi bakuru ba MRND batizera ubuyobozi bwa perefegitura ya Gikongoro.
Ati “Na perefe Bucyibaruta agiyeho ntabwo ari we wari witezwe mu ishyaka rya MRND. Ijambo rikomeye muri Gikongoro ryakomeje kuba irya col Aloys Simba. Uyu ni umwe mu bafashije Habyarima gufata ubutegetsi. Mu 1989 col Aloys Simba yagaragaje igitekerezo cyo gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu ariko ntibyamuhira.”
Ububasha bwa Perefe
Ubushinjacyaha bumusabye gusobanura neza ububasha perefe yabaga afite kuri ba burugumesitiri. Ati “Mu bihe bisanzwe perefe yabaga afite munsi ye ba burugumesitiri aba bakaba bari ingenzi cyane mu buyobozi, mu mutekano no mu miyoborere ya komini. Ba burugumesitiri kandi bakoraga cyane ibijyanye na mobilisation.”
Ubushinjacyaha buti ese watubwira mu gihe cya jenoside imikoranire yariho hagati ya perefe na ba burugumesitiri? ati mobilisation yakorerwaga birumvikana ku rwego rwa komini nko kuri Gikongoro byumwihariko.”
Ubushinjacyaha bumusabye kugira icyo avuga ku nama za perefegitura z’umutekano ati ‘nakwibutsa ko amabwiriza yose yavaga kuri ministre Callixte Karimanzira.’
Ku bireba perefe wa Gikongoro byumwihariko ibireba defense civile byarebaga col Simba Aloys. ku birebana na perefe Habyarimana ati nzi ko yafashwe akarekurwa akongera gufatwa nyuma yaho akicwa.
Umushinjacyaha amubajije kandi ku magambo yatangarijwe kuri Radio Rwanda tariki 21 mata aho Sindikubwabo yavugaga ati ‘ni igihe cyo gukora no kuva mu mikino’.
Umushinjacyaha ati “Bwana Guichaoua uko gukora Sindikubwabo yavugaga ni iki? Nawe “Ati ayo ni amagambo yavuze aganisha cyane kuri perefegitura ya Gitarama ahari bamwe mu bayobozi batitabiraga ubwicanyi birumvikana rero ko icyo yavugaga ari ubwicanyi.”
Abategetsi bemeye gukora ibyo leta yashakaga barashimwaga
Ubushinjacyaha bumusabye gusobanura neza imikorere ya leta y’abatabazi mu gihe cya jenoside no kugira icyo avuga ku mabwiriza y’ubwicanyi yagendaga itanga.
Ati ‘Birumvikana ubutegetsi bwakomeje kuba mu maboko ya MRND ariko yo mu majyepfo. Mu bijyane n’abayobozi, abemeye gukorana na yo barashimwaga mu gihe abandi batashimwaga bakurwagaho ndetse bakicwa.”
Umushinjacyaha: Wavuga iki se kuri perefe nka Bucyibaruta wagumye ku mirimo ye kugera ahungiye muri Zaire mu kwezi kwa karindwi?
Guichaoua: Nyirubwite arahari nimumwibarize!
Umushinjacyaha: Wavuga iki se ku nama ya guverinoma yo kuwa 11 mata perefe Bucyibaruta yitabiriye mu gihe nka Habyaraimana wa Butare we atagiyemo kandi yaratangiwemo amabwiriza yo kwica?
Guichaoua: Birumvikana hatangiwemo amabwiriza yo k…
Umushinjacyaha: Tugarutse kuri ya mobilisation ya Sindikubwabo na Kambanda usanga ntaho bihuriye no kuba nyuma gato ya 19 mata harahise haba ubwicanyi bukomeye muri Gikongoro kuri 21 mata ?
Guichaoua:Birumvikana amabwiriza yatanzwe yarumviswe hanyuma ashyirwa mu bikorwa
Uwunganira Bucyibaruta abajije Guchaoua kugira icyo avuga ku nama ya guverinoma ya 11 mata. Ati “Ese kujya muri iyo nama bivuze ko byari ukwemera amabwiriza y’ubwicanyi?
Guichaoua: Oya inama hari abayigiyemo ariko hari n’abatarayigiyemo nka perefe Habyarimana wa Butare. Navuga ko abantu bayigiyemo ariko bakumva ku buryo butandukanye, urugero naguha ni urwa Bucyibaruta wayigiyemo ariko iminsi mike nyuma y’iyo nama agasohora itangazo yahuriyeho na mugenzi we wa Butare Habyarimana.
Uwunganira Bucyibaruta ati ‘tugarutse kuri Bucyibaruta, nta nterahamwe cyangwa intagondwa n’imwe afiteho ububasha, capitaine Sebuhura wihaye ubuyobozi bwa jandarumeri ni iki wabivugaho?
Guichaoua: Njye ndumva nyirubwite ari we watubwira uko byari bimeze mu by’ukuri kuko hari uburyo bwinshi, hari wenda uwari guhitamo guhunga, hari uwari kumvira amabwiriza yahabwaga, hari n’uwashoboraga kuyanga akayarwanya tukaba tuzi uko byagendekeye perefe wa Butare wabigerageje simvuze ko ibyo byari gushoboka ku Gikongoro kuko byari bizwi neza ko Butare yari itandukanye na Gikongoro kuko Butare ntiyavugaga rumwe n’ubutegetsi ku mugaragaro cyane ko aha hari na col Simba wabaga witeguye no kuba yarasa uwo ari we wese ushatse gufata urundi ruhande.
Uwunganira Bucyibaruta ati ‘Gira icyo utubwira kuri Butare na Gikongoro ku bijyanye n’imbaraga cyangwa ubufasha perefe yashoboraga kugira i Butare tuzi ko hari komanda wa jandarumeri wagerageje kuba hafi ya perefe Habyarima kugeza akuweho mu gihe i Gikongoro hari capitaine Sebuhura wari wihaye ubuyobozi bwa jandarumeri.
Guichaoua: Ndumva nyirubwite ari we uri mu mwanya mwiza wo kugira icyo avuga kuri iyi ngingo.
Uwunganira Bucyibaruta yakomeje amubaza ati ‘Tugendeye ku buhamya bwa madame Madeleine bw’inama perefe yakoresheje aba burugumstre akabaha amabwiriza yerekeye gukaza umutekano twavuga ko hakurikiyeho iki?
Guichaoua:Ibyakurikiye birazwi hari inama yakozwe n’abayobozi ba guverinoma hari ikurwaho rya perefe wa Butare, ibyo ni byo byahinduye byose.
Uwunganira Bucyibaruta yanamubajije icyo yavuga ku byerekeye perefe wa Gitarama? perefegitura ya Gitarama urebye yasaga n’itekanye kugera ubwo leta y’abatabazi yahageraga hakaza n’interahmwe nyinshi zari zivuye mu yandi ma perefegitura.
Tugaruke kuri rya jambo rya Sindikubwabo i Butare tariki 19 mata aho yashimiraga minisitre w’intebe wari wakuyeho perefe Habyarimana akabishima nk’igikorwa cyiza cyane, ubivuga ho iki? icyo navuga gusa nuko ari intambara, ni jenoside aho inzego z’ubutegetsi zashoboraga guhindagurika umwanya uwo ari wo wose.
Ni iki kiri muri Dosiye ya Bucyibaruta?
Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda, ushinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu rurakomeje i Paris mu Bufaransa
Dosiye ya Laurent Bucyibaruta ishingiye ku nama ziswe iz’umutekano ashinjwa ko zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.
By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi bakahicirwa.
Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanews.rw