Image default
Politike

Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Brazzaville

Perezida wa Republika Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira imibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Rwatangiye kuri uyu wa Mbere rukazageza ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Ni ku butumire bwa mugenzi we Denis Sassou Nguesso

Ni uruzinduko rushimangira ubucuti bwimbitse hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ndetse cyane cyane ku mibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville.

Ni uruzinduko ruza kurangwa n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagirana, ubutumwa Perezida Kagame ageza ku nteko Ishinga amategeko ya Congo ndetse n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Bisobanurwa ko umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika ya Congo na Repubulika y’u Rwanda watangiye ku itariki ya 17 Kanama 1982.

@RBA

Related posts

Ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na Moto zitwara abagenzi byongeye gusubikwa

Emma-marie

Niger: Abanyarwanda bahimuriwe bahawe iminsi irindwi ngo bashake iyo bajya

EDITORIAL

Kigali: Abasirikare barengwa gufata abagore ku ngufu barakomeza gufungwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar