Image default
Politike

Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Brazzaville

Perezida wa Republika Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira imibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Rwatangiye kuri uyu wa Mbere rukazageza ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Ni ku butumire bwa mugenzi we Denis Sassou Nguesso

Ni uruzinduko rushimangira ubucuti bwimbitse hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ndetse cyane cyane ku mibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville.

Ni uruzinduko ruza kurangwa n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagirana, ubutumwa Perezida Kagame ageza ku nteko Ishinga amategeko ya Congo ndetse n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Bisobanurwa ko umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika ya Congo na Repubulika y’u Rwanda watangiye ku itariki ya 17 Kanama 1982.

@RBA

Related posts

U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth

EDITORIAL

Uganda: Museveni yatangiye inzira yo kwiyamamaza igana ku gutegeka imyaka 40

Emma-marie

Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar