Image default
Mu mahanga

Perezida Kenyatta yahishuye ko ‘ibitutsi’ aribyo byamukuye ku rubuga rwa Twitter

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko yafunze konti ye yo kuri Twitter kubera kuyitukirwaho.

Kuri uyu wa gatatu, Kenyatta yavuze ko yarakazwaga n’abamutukaga kuri urwo rubuga kuburyo atashoboraga gusinzira iryo joro.

Avuga mu Giswayile, yagize ati: “Nahitamo kuganira n’umugore wanjye [ubundi] nkabyuka mu gitondo nkajya ku kazi”.

Uhuru Kenyatta

BBC yatangaje ko konti ye bwite ya Twitter yari ifite abayikurikira barenga miliyoni eshatu, ariko yarahagaritswe none ubu ubutegetsi bwe bukoresha konti y’ibiro bya perezida, kugeza ubu ifite abayikurikira barenga miliyoni imwe.

Ubwo yahagarikaga gukoresha konti ye bwite, itsinda rishinzwe gutangaza amakuru ryo mu biro bye ntabwo ryari ryatangaje impamvu yabimuteye.

Abanya-Kenya bazwiho kwirekura mu mvugo yabo kuri Twitter, ndetse akenshi bagashyamirana n’abakoresha uru rubuga bo mu bindi bihugu.

iriba.news@gmail.com

Related posts

leta ya Congo-Kinshasa irashinja Kabila ubugambanyi

EDITORIAL

U Bufaransa: Isake yitwa Maurice yigeze kujyanwa mu rukiko kubera agasaku kayo yapfuye

Emma-marie

Arusha: Ibiro by’ishyaka CHADEMA byakongotse

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar