Image default
Utuntu n'utundi

Perezida Macron yakubitiwe ku karubanda

Inkuru ikomeje kuvugwa hirya no hino ku isi ni iy’urushyi Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakubiswe n’umuturage ku karubanda kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kamena 2021.

Uru rushyi Macron yarukubiwe mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bufaransa, mu gace ka Tain-l’Hermitage, aho ari mu ruzinduko rw’akazi.

Amashusho akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Macron atambuka agana aho abaturage bari baje kumwakira bahagaze, hagati ye n’abo baturage hari icyuma kibatandukanya ‘barrière’.

CNBC dukesha iyi nkuru yanditse ko ubwo yari amaze guhereza umukono umwe mu baturage, yahereke ikiganza undi mugabo wari umwegereye, yakiriye ikiganza cya Macron n’akaboko kamwe akandi kamukubita urushyi rufite ubukana mu itama imbere y’abashinzwe umutekano, asakuza cyane ngo ‘Nta bya Macron nta bya Macron.”

Abashinzwe umutekano w’uyu muperezida bahise bamukura muri rubanda, na wa mugabo bahita bamuta muri yombi hamwe n’undi umwe.

Amashusho akomeza agaragaza ko ibyo bimaze kuba, Macron yongeye asubira aho abaturage baje kumwakira bari bahagaze, aganira nabo.

"Macron giflé" [slap]

Perezida Macron ubwo yari ageze Tain-l’Hermitage, aho yakubitiwe urushyi

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa byanditse ko kugeza ubu hataramenyekana icyatumye uyu mugabo akubita Macron. Ubutegetsi bwo muri ako gace bwatangaje ko uyu mugabo hamwe n’undi bari bari kumwe barimo guhatawa ibibazo na gendarmrie.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Hari Ururimi rutagira ijambo ‘Oya’ na ‘Yego’

EDITORIAL

Hari abasaba gatanga kubera Social Media-Ubushakashatsi

EDITORIAL

Ibyo ukwiye kumenya mbere yo guhitamo kuryama wambaye ubusa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar