Gusomana si igikorwa gusa cy’urukundo, ahubwo ni n’inzira y’ingenzi yo gufasha umubiri wawe kugira ubuzima buzira umuze kuko biwongerera ubudahangarwa. Niba utibuka igihe uheruka gusomana n’uwo mukundana cyangwa utabikunda cyane, iki ni cyo gihe cyo kubihindura, kuko ubushakashatsi bugaragaza inyungu nyinshi butanga ku buzima bw’umubiri ndetse n’amarangamutima.
Gusomana Bifasha mu guhuza no kwishimana n’uwo mukundana
Ubushakashatsi bwerekana ko kutagira ubushake bwo gusomana cyangwa kubikora nabi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ikibazo mu mubano cyangwa mu mibereho yawe. Iyo abantu basomanye neza kandi kenshi, bituma barushaho kwiyumvanamo, bikongera ibyishimo ndetse bigatuma amarangamutima yabo aba meza.
Ibyiza umubiri wungukira mu gusomana
1. Byongera ibyishimo no kubaho unezerewe
Abashakanye basomana kenshi bagira ibyishimo byinshi kurusha abatarabigize umuco. Ibi bituma n’ubushobozi bwo kumarana igihe kirekire bwiyongera.
2. Ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubusabane
Gusomana ni imwe mu nzira zigaragaza urukundo, kandi bituma abashakanye barushaho kumva bafite umutekano n’urukundo hagati yabo.
3. Byongera umusemburo wa oxytocin ku bagabo
Uyu musemburo uzwi nka “hormone y’urukundo” ugira uruhare runini mu gutuma abantu barushaho kubana neza no kwiyumvanamo.
4. Bituma umubano w’abashakanye uba mwiza
Gusomana bituma buri umwe yiyumva mu wundi, bigatuma urukundo n’ubwumvikane birushaho gukomera mu muryango.
5. Bigabanya stress
Gusomana byibuze iminota 15 bigabanya cyane umusemburo wa cortisol, uzwiho gutera stress. Ibi bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umutwe n’umubiri.
6. Byongera icyizere hagati y’abashakanye
Mu gihe musomanye, habaho guhanahana amakuru n’imisemburo binyuze mu maso no mu kanwa, bigatuma urushaho kwizera uwo mukundana no kumugirira icyizere.
7. Bifasha kugira imibereho myiza
Nubwo bitasobanuwe neza n’ubumenyi bwose, gusomana bifasha kumva umerewe neza, bikarinda umunaniro n’agahinda gakabije.
8. Bigabanya cholesterol
Abantu basomana kenshi kandi bafite umubano urambye bagaragaza ibipimo biri hasi bya cholesterol, bigafasha kurinda indwara z’umutima n’izindi ndwara z’umubiri.
9. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
Gusomana bituma imiyoboro y’amaraso yoroha igatemberamo neza, bityo bigatuma umuvuduko ukabije w’amaraso ugabanuka.
Tugana ku musozo w’iyi nkuru, mu magambo macye twavuga ko gusomana ari igikorwa gifitiye umubiri n’umutima akamaro kanini, ahubwo ni uburyo bwiza bwo kongera ibyishimo, guhuza imitima no kubungabunga ubuzima hagati y’abashakanye.