Image default
Amakuru

Rulindo: Batewe impungenge n’abanduye Coronavirus batoroka

Bamwe mu baturage batewe impungenge n’ikibazo cya bagenzi babo banduye icyorezo cya Covid19 batubahiriza icyemezo cy’inzego z’ubuzima kibasaba kuguma mu ngo zabo ahubwo bo bagahitamo gusohoka uko bishakiye bajya mu baturage bagenzi babo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abarenga kuri aya mabwiriza bakwiye gushyikirizwa inkiko bakabiryozwa.

Urugero ni mu Kagali ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

RBA yatangaje ko umuturage wari uri mu kigo ngororamuco cy’agateganyo cya Tare  yatorotse muri iki kigo kandi afite ubwandu bw’icyorezo cya COVID19 ajya kugikwirakwiza mu baturanyi be.

Abaturanye na we bavuga ko batewe impungenge n’uko yatorotse akaba ashobora kubanduza ari benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Shyorongi,  Asaba Gahima Emmanuel yemeje aya makuru,  avuga ko uyu muturage bamufatiye mu ishyamba ryo muri aka kagali ka Rutonde yihishe asubizwa mu kato.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko muri iki gihe ubwandu bw’icyorezo cya COVID19 bwarushijeho kwiyongera, 90% by’abarwayi b’iki cyorezo bakaba barikwitabwaho bari mu ngo.

Hakaba hari bamwe batubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo bakigendera, bikaba bishobora gutuma ubwandu bukwirakwira kurushaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abaturage bapimwe bagasanga bafite ubwandu bwa COVID19, bagategekwa kuguma mu rugo ariko bakabirengaho,ngo ntibazihanganirwa kuko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Leta yigomwe miliyari 29 Frw ku mwaka ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka

EDITORIAL

Gasabo: “Ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana babateze amatwi?”Umuturage wa Kangondo

Emma-marie

Abadepite basabye RDB gukura abaturage baturiye Parike ya Giswati n’iy’Akagera mu rungabangabo.

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar