Image default
Imyidagaduro

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague w’imyaka 21 yateye igikumwe-Amafoto

Radio TV10 dukesha iyi nkuru ivuga ko Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” na APR FC, Byiringiro Lague, bivugwa ko afite imyaka 21, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga, Uwase Kelia, bivugwa ko we afite imyaka 19, nyuma y’iminsi ibiri amwambitse impeta.

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuwa kabiri w’iki cyumweru agaragaza Byiringiro yambika impeta umukunzi we, Uwase Kelia.

Andi mafoto ndetse n’amashusho agaragaza aba bombi bashagawe n’inshuti n’abavandimwe kuri uyu wa kane bari mu Murenge, aho batereye igikumwe.

Byiringiro yageze muri APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC, yanakiniye Vision FC.

Mu yandi makuru twababwira ko uyu mugabo muri iyi minsi atari gukina nyuma gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Stromae yongeye guhagarika ibitaramo

Emma-Marie

Miss Rwanda 2020 yabaye Nishimwe Naomie

Emma-marie

Imitoma mu ndirimbo ya The Ben n’uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar