Image default
Ubutabera

“Tugomba kwishyira hamwe mu gukurikirana mu butabera abagihakana Jenoside” Adama Dieng

Uwahoze ari umwanditsi mukuru w’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Adama Dieng, yatanganje ko hakwiye ubufatanye no gushyira hamwe kw’ibihugu kugirango abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abayihakana bakurikiranwe mu butabera.

Adama Dieng

Mu nama  mpuzamahanga yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu butabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ Umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera mu Rwanda  RCN (Réseau des Citoyens) mu mushinga yise ‘Justice & Democratie’ yabereye i Kigali tariki 17-18 Ugushyingo 2021  ku munsi wayo wa kabiri, Adama Dieng yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi yasize amasomo menshi  bityo buri wese akwiye guharanira ko ubutabera bwakubahirizwa mu guhana abakirajwe no guhembera ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

Yagize ati “Tugomba kongera imbaraga mu bufatanye. Tugomba kandi kwishyira hamwe mu gukurikirana mu butabera, abagihakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Ihungabana ku batangabuhamya barokotse Jenoside

Perezida wa Ibuka Egide Nkuranga, yagaragaje ko hari bamwe mu batanze ubuhamya mu Rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, bagize ikibazo cy’ihungabana bitewe n’ubibazo barizwaga mu rukiko.

Image

Yagize ati “Ugasanga ibibazo bababaza ni nko kugirango babateshe umutwe. Hari abaturikaga bakarira[…]aho wasangaga umu avoka abukoresha ngo amenye niba ibyo umutangabuhamya avuga ari ukuri koko, akirengagiza ko benshi muri abo batangabuhamya bagifite ibikomere.”

Adama Dieng yavuze ko umuryango mpuzamahanga wakagombye kuba waratekereje ku ihungabana ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Navuga ko ibijyanye n’ihungabana ryasize ibikomere mu muryango nyarwanda, nakunze kuvuga ko umuryango mpuzamahanga utigeze utekereza ku buryo burambye ku butabera bugomba guhabwa abarokotse jenoside[…]Niyo mpamvu rero u Rwanda rugomba gukomeza kwitabwaho, abarokotse na bo bakitabwaho, kuko kubaba hafi bituma bagera ku iterambere.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko muri Minisiteri y’ubutabera, Umurungi Providende, avuga ko ubutabera bwatangiwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha, rwagize akamaro.

Yagize ati “Kuba harabayeho ruriya rukiko rutegeka ibihugu gukorana n’u Rwanda ni ikintu gikomeye[…] twishimira ko bamwe mu bari ku isonga bafashwe bagashyikirizwa ubutabera.”

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean Damascene Bizimana, yashimye intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guhana abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka no ku ntego y’ubutabera mu Rwanda.

Image

Ati “Intego y’ubutabera mu Rwanda, cyane cyane inkiko za Gacaca, ntabwo yari iyo gutanga ubutabera gusa, ahubwo yari no kugarura ubumwe hagati y’abanyarwanda.”

Yakomeje agaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside,  avuga ko ubutabera bwonyine butari buhagije kugirango ubumwe bw’abanyarwanda bugerweho, Leta ikaba yarashyizeho n’izindi gahunda zatanze umusaruro ugaragara zirimo Ndi Umunyarwanda .

Perezida wa RCN, Eric Gillet, yavuze ko mu myaka 25  bamaze bakorera mu Rwanda, ko wahaye Leta amakuru ajyanye n’abashakishwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari hanze y’Igihugu, kandi ko biteguye gukomeza gukorana na Leta y’u Rwanda.

Related posts

RIB yafunze umuyobozi w’Ibitaro ucyekwaho ibyaha birimo n’icyo yakoresheje igitsina

Ndahiriwe Jean Bosco

Paul Rusesabagina arakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Emma-marie

Nsengiyumva François (Gisupusupu) yarekuwe n’Urukiko

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar