Image default
Amakuru Politike Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabye ko Félicien Kabuga avanwa mu Bufaransa

Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’umuryango w’abibumbye bukurikirana ibyaha uyu munsi bwasabye urukiko ko Kabuga Felisiyani ava mu Bufaransa akoherezwa muri gereza y’uru rukiko.

Kabuga, uregwa ibyaha bya Jenoside, uyu munsi yagejejwe mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa hafi y’aho yafatiwe kugira ngo haburanwe ku kumwimurira ahandi.

Nibwo bwa mbere yari abonetse mu ruhame mu myaka irenga 20 ishize, yari yicaye mu igare ry’abamugaye, yambaye ipantaro ya ‘jeans’, umupira wo kwifubika w’ubururu n’agapfukamunwa.

Kabuga yavuze gusa yemeza ko umwirondoro wasomwe ari uwe nk’uko bivugwa na Reuters

Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego bityo ko ari rugomba kumufunga.

Kabuga w’imyaka 84 yafashwe kuwa gatandatu mu gitondo mu nzu ntoya yari acumbitsemo, abatuye hafi aho batangaje ko ari umusaza wabagaho mu ibanga, utavugishaga abantu kandi wari urwaye.

Abunganizi mu mategeko ba Kabuga ejo basohoye itangazo rivuga ko batifuza ko hari ahandi yoherezwa. Biteganyijwe no mu iburanisha rya none bashimangira ibi.

Related posts

Nyamasheke: Ibyumba by’amashuri bisaga 60 byatawe na rwiyemezamirimo

EDITORIAL

Abantu 55 bishwe n’imvura hirya no hino mu gihugu

Emma-marie

Ishimishamubiri, kunyereza sima n’umuceli bimwe mu byaha bya ruswa mu gihembwe cya mbere 2019-2020

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar