Image default
Amakuru Politike Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabye ko Félicien Kabuga avanwa mu Bufaransa

Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’umuryango w’abibumbye bukurikirana ibyaha uyu munsi bwasabye urukiko ko Kabuga Felisiyani ava mu Bufaransa akoherezwa muri gereza y’uru rukiko.

Kabuga, uregwa ibyaha bya Jenoside, uyu munsi yagejejwe mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa hafi y’aho yafatiwe kugira ngo haburanwe ku kumwimurira ahandi.

Nibwo bwa mbere yari abonetse mu ruhame mu myaka irenga 20 ishize, yari yicaye mu igare ry’abamugaye, yambaye ipantaro ya ‘jeans’, umupira wo kwifubika w’ubururu n’agapfukamunwa.

Kabuga yavuze gusa yemeza ko umwirondoro wasomwe ari uwe nk’uko bivugwa na Reuters

Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego bityo ko ari rugomba kumufunga.

Kabuga w’imyaka 84 yafashwe kuwa gatandatu mu gitondo mu nzu ntoya yari acumbitsemo, abatuye hafi aho batangaje ko ari umusaza wabagaho mu ibanga, utavugishaga abantu kandi wari urwaye.

Abunganizi mu mategeko ba Kabuga ejo basohoye itangazo rivuga ko batifuza ko hari ahandi yoherezwa. Biteganyijwe no mu iburanisha rya none bashimangira ibi.

Related posts

Abacyekwaho kwiba batiri ku minara bafashwe

EDITORIAL

RIB yataye muri yombi abacuruza ubuki butujuje ubuziranenge

EDITORIAL

Dr Rutunga yahakanye uruhare rwe mu gutsemba Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (Ivuguruye)

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar