Image default
Abantu Iyobokamana

Itorero ‘Foursquare Gospel Church of Rwanda’ ryujuje urusengero rw’akataraboneka

Itorero Foursquare Gospel church(FGR) ryujuje inyubako y’akataraboneka igizwe n’urusengero, ishuri ry’incuke n’ibindi byumba byo gukoreramo byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni 400FRW.

Bishop Fidel Masengo umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel church

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2020, Itorero FGR ryashyikirijwe na company (ECOMEM) inyubako z’iri Torero, Umushumba w’Itorero rya FGR, Bishop Dr. Fidele Masengo, akaba yavuze ko atari buri muntu wese wubakira Imana.

Yagize ati “Kubaka inyubako nk’iyi wubakira Imana ni amahirwe ava ku Imana.”

Bishop Masengo nawe yanyuzagamo agakora ibikorwa byo kubaka iyi nyubako

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Bishop Masengo yagize ati “Mu gihe twiteguraga kugaruka mu nyubako yacu mu gihugu cyacu hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya coronavirus, bityo imirimo ijyanye n’inyubako nayo iba ihagaze ariko n’ubundi yendaga kugera ku musozo.

Uru rusengero rwatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 400 FRW

aho rero bafunguriye imirimo imwe nimwe natwe imirimo y’inyubako yarakomeje. turashima Imana ko yaduhaye company (ECOMEM) itwubakira neza kandi mu gihe gito.Turashimira Imana kandi ko icyorezo cya COVID-19 kigenda kigabanuka mu gihugu cyacu tukaba twizeye ko mu gihe gikwiriye iyi nyubako y’ishuli twujuje ndetse niyi nyubako y’urusengero zose zizakoreshwa icyo zagenewe.

Iyi nyubako yatwaye asaga miliyoni 400FRW

Turashimira Imana yadufashije gukora umurimo wayo, turashimira umuntu wese witanze kugirango ibi bikorwa bigerweho, turashimira leta yacu idahwema gushyigikira iterambere ry’amadini n’amatorero mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Imana idakiranirwa ibahe umugisha.”

 

Uru rusengero ruherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo

Itorero ‘FOURSQUARE GOSPEL CHURCH of RWANDA’ ni Itorero rya Gikristu rikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, rifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu. Ikicaro cyaryo gikuri giherereye ku Kimironko mu karere ka Gasabo.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

umukuru wa WHO yavuze uko abasirikare ba Eritrea bishe nyirarume

Emma-Marie

Kigali: Polisi yataye muri yombi umugore wacuruzaga urumogi

Emma-marie

Uwiringira Marie Josée nagirirwa icyizere azaharanira ko umunya-Kamonyi atera imbere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar