Uganda yatangaje ibihe bidasanzwe by’ubuzima nyuma y’uko abahanga babonye imbasa mu bipimo byo mu makusanyirizo y’imyanda y’amazi mu murwa mukuru Kampala.
Mu 2006, iki gihugu cyari cyaratangaje ko nta mbasa ikiharangwa, ariko yongeye kukibasira mu 2009 na 2010.
Imbasa ni indwara iterwa na virusi ya poliovirus yabonetse bwa mbere mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, itera ubumuga bw’ingingo.
Ibipimo byafashwe muri Uganda byerekana ko virus yahabonetse isa n’iyabonetse bwa mbere muri Sudan.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu kwezi kwa munani 2020 Uganda n’umugabane wa Africa byatangajwe ko imbasa yacitse. Ariko iyi virus yarongeye iboneka mu bihugu bimwe na bimwe mu mwaka ushize.
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatagaje ko igiye gusuzuma iyi ndwara mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu kandi hazapimwa abana bari munsi y’imyaka 15 bashobora kugaragaza ubumuga butunguranye cyangwa imbaraga nke z’ingingo.
Umwana muto ari guhabwa urukingo rw’imbasa
Umugambi wo gukingira imbasa mu gihugu hose uteganyijwe mu kwezi kwa 10 n’ukwa 12 uyu mwaka, ku bana bose bari munsi y’imyaka itanu.
Mu kwezi kwa munani 2020, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ushinzwe akarere ka Afrika  (Africa Regional Certification Commission) yatangaje ko indwara y’imbasa itakiri ikibazo muri Afrika. Ibi ngo byatewe nuko abashinzwe ubuzima kuri uyu mugabane bashyize imbaraga mu gushishikariza abaturage kwitabira gukingiza abana bato iyi ndwara.
Iriba.news@gmail.com