Image default
Abantu

“Umugore ntakwiye guceceka igihe yahohotewe”-VIDEO

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Mukantabana Crescence, asanga umugore adakwiye guceceka igihe yahohoterwa n’umugabo we kandi byaba byiza abagore bize amategeko bakamenya guharanira uburenganzira bwabo n’ubw’abandi.

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, hari abagore twaganiriye batubwira ko bakorerwa ihohoterwa ritandukanye n’abagabo babo ndetse bamwe batwerekaga inkovu z’inkoni bakubiswe mu bihe bitandukanye, abandi bakatubwira ko abagabo babo bamaze imitungo y’urugo bayigurisha mu gihe hari n’abatubwiye ko mu gihe cya gatanya basanze abagabo babo barahishe imitungo ku buryo habuze icyo bagabana.

Mu kiganiro IRIBA NEWS yagiranye na Mukantabana Crescence, umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango utari uwa Leta uharanira iterambere ry’abagore bakennye ‘Poor Women Development Network’ ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, yavuze icyo yumva cyakorwa.

IRIBA NEWS: Uyu munsi imyumvire y’umugore ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender-based violence) mubona ihagaze ite?

Mukantabana: Umugore yari akwiye kuba ubwe yumva neza uburenganzira bwe yumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye. Ariko ndagirango nkubwire ko mu bagore bize n’abatarize, bafite imyumvire itandukanye bamwe ntibanemera uburinganire n’ubwuzuzanye. Bo ubwabo bamwe ntibemera n’amategeko, iyo muganira n’utaragira ikibazo aravuga ngo ibyo bintu byanyu, waba wagiye kuganira mu giturage n’abataragira ikibazo, akavuga ngo ‘murashaka kudusenyera’.

Hari aho bigeze kuvuga ko buhagiraga abagabo noneho dushatse amakuru mu kuganira nabo bakavuga ngo buhagira abagabo kugirango batazababatwara. Umugabo washatse kugenda aragenda niyo warara umuhetse wamushyira hasi akagenda]…]Kuba umugore ashobora gusubiza atyo bikwereka ko atazi nawe icyo ashaka icyo aricyo.

IRIBA NEWS: Unyibukije umugore umwe wahoraga abwira iwabo ati ‘nyamara umugabo arankubita yanteguje ko azanyica, nyina ati ceceka niko zubakwa’.

Mukantabana: Sinshigikira gutandukana, ariko sinashyigikira ko umuntu akubwira ko azakwica ngo muhamane. Ahubwo hari ikindi abagore bajya bambwira ko iyo ubutabera bwavuze ko abagabo bazajya batanga indezo, abagabo ntibayitanga arabyemera akagenda hakaba ubwo yimuka akamubura. Umugore yasiragira agasanga biramutesha umwanya biramubuza kujya guca inshuro yo kugaburira abana bikarangira bityo. Icyo nabwira abagore nuko badakwiye guceceka igihe bahohotewe, igihe bahuye n’akarengane.

Hari ikindi abagore bambwiye cy’ukuntu basigaye bajya kuburana, umugabo akarigisa imitungo akayandika kuri bene wabo. Ibyo ni ibintu abantu bagomba kugumya gukurikirana.

IRIBA NEWS: Ubutabera buhabwa umugore wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa mubona bushyitse.

Mukantabana: Ntabwo navuga ngo burashyitse cyangwa ntibushyitse kuko niba harimo icyo kibazo cyo guhisha imitungo ntihagire uyikurikirana, ni ikibazo. Niba kugeza ubu n’imanza zigicibwa n’abantu batari ‘gender sensitive’ bavuga ngo abagore barananiranye ni ba bagore b’ibishegabo ni ba bagore b’indakoreka ni ba bagore bigize ishyano, urumva ari buruce ate? Niba ruciwe n’umugabo urara arwana iwe urumva ari buruce ate? Icyo ntekereza kuri icyo rero nuko n’abagore bakwiye kwiga amategeko.

Yakomeje avuga ko adashyigikiye ko hagira umuntu uhohoterwa yaba umugore cyangwa umugabo, ariko kandi ngo umugore niwe uhohoterwa cyane kuko ari umunyantege nke. Asaba abagore kudaceceka igihe bahohotewe bakajya bahaguruka bakajya mu buyobozi ndetse bagatera n’intambwe bakajya gutanga ikirego igihe babona izindi nzira zananiranye.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Nyabihu: Kubona ibikoresho by’isuku bari mu mihango ni ingorabahizi

EDITORIAL

Rusizi:Umwe mu bagiye kwiba ku Kiliziya yafashwe

EDITORIAL

Rubavu: Uwakaga ruswa abamotari avuga ko yayitumwe na Polisi yatawe muri yombi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar