Image default
Mu mahanga

Umusore ari mu mazi abira azira umukunzi we

Umunyeshuri wa kaminuza muri Sénégal ari mu bibazo ashinjwa ko yiyoberanyije akigira nk’umugore kugira ngo akorere umukobwa bakundana ikizamini cy’Icyongereza gisoza amasomo.

Amashusho agaragaza Khadim Mboup yambaye imyenda nk’iy’abagore ateze n’igitambaro mu mutwe, yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga anagarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Sénégal.

Uyu musore yambaye nk’abagore ajya gukorera umukunzi we ikizami

BBC yatangaje ko uyu munyeshuri w’imyaka 22 watawe muri yombi mu mpera y’icyumweru gishize, yavuze ko yabikoze gusa “kubera urukundo” kuko umukunzi we yagorwaga n’Icyongereza, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Ku wa mbere yagejejwe mu rukiko aregwa kwiba umwirondoro w’undi muntu ndetse no gukora uburiganya mu kizamini, hamwe n’uwo mukobwa bakundana warezwe ubufatanyacyaha.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Abashimuse Padiri John na Donatus barasaba ingwate iryaguye

EDITORIAL

Australia: Umugabo warimo aserebeka ku nyanja yishwe n’ifi

Emma-marie

DR Congo: Abishimiraga Noheli bagabweho igitero bamwe bahasiga ubuzima

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar