Image default
Abantu

Umutegetsi yeguye avuga ko nta ngufu asigaranye zo gutegeka

Jacinda Ardern yavuze ko mu kwezi gutaha azegura ku mwanya wa minisitiri w’intebe wa New Zealand kuko “nta ngufu asigaranye” zo gutegeka.   

Jacinda yagize ikiniga ubwo yasobanuraga uko imyaka itandatu ishize yamugoye cyane mu kazi keza.

Bitarenze tariki 07 Gashyantare(2) azegura ku mwanya w’umukuru w’ishyaka rye, maze nyuma habe n’amatora yo kumusimbura .

Mu Ukwakira(10) uyu mwaka nibwo hazaba amatora rusange yo gutora minisitiri w’intebe mushya.

Jacinda w’imyaka 42 yavuze ko yafashe igihe cyo gutekereza kuri ejo he mu kiruhuko cy’impeshyi.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Nari nzi ko nzabona igikenewe ngo nkomeze muri iki gihe ariko ntacyo nabonye, nkomeje naba ndi gukorera nabi New Zealand.”

Jacinda Ardern yabaye umukuru wa leta ukiri muto kurusha abandi ku isi ubwo yatorwa nka minisitiri w’intebe w’iki gihugu mu 2017 afite imyaka 37.

Jacinda Ardern to resign as New Zealand's PM | World News | Sky News

Hashize umwaka umwe yabaye umugore wa kabiri utegeka igihugu ku isi ubyaye ari mu mirimo.

Yayoboye iki gihugu mu bihe bitoroshye nk’urugamba rwa Covid-19, ubwicanyi bwo kurasira abantu mu rusengero rwa Christchurch, n’iruka ry’ikirunga cya White Island.

Yagize ati: “Gutegeka igihugu mu bihe by’amahoro ni ikintu kimwe, no kugitegeka mu bihe by’akaga ni ikindi.

“Ibyo bihe…byatwaye imbaraga kubera uburemere, no gutinda kwabyo. Rwose nta gihe cyabayeho aho twavuga ngo twari tuyoboye bisanzwe.”

Yongeyeho ati: “Dukeneye amaboko mashya kuri ibi bibazo.”

Minisitiri w’intebe Anthony Albanese yatanze ubutumwa bwo gushimagiza Jacinda nk’umutegetsi w’ubwenge, imbaraga n’impuhwe.

Yanditse kuri Twitter ati: “Jacintha yabaye umuvugizi ukomeye wa New Zealand, urugero kuri benshi n’inshuti ikomeye kuri njyewe.”

#BBC

Related posts

Gatsibo: Aratabariza umugore we urwaye ‘igisebe cy’amayobera’ ku myanya ndangagitsina

EDITORIAL

Musanze: Hari abaforomo batanyuzwe n’uburyo bahagaritswe mu kazi

EDITORIAL

Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar