Image default
Ubuzima

Umwana iyo avuka “anyura mu mukondo”

Aho umwana anyura avuka ni kimwe mu bibazo byibazwa n’abana batari bacye bitewe n’ikigero cy’ubukure bagezemo, igiteye impungenge ariko ni igisubizo kiyobya bahabwa ngo ‘umwana iyo avuka anyura mu mukondo’’ bigatuma bamwe bakurana ayo makuru atari yo bikaba byabagiraho ingaruka zitandukanye.

Hari ibibazo by’amatsiko rusange ku bana bitewe n’ikigero bagezemo hari n’aho usanga ibyo bibazo babyimukana mu kiciro cy’ubwana bakabijyana mu bwangavu ndetse no mu bugimbi ntibigutangaze ko hari n’abo usanga bamwe barinda bashinga ingo bakibazo ibibazo bimwe na bimwe by’umwihariko kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

“Nakubiswe nzira kubaza Mama aho umwana aca”

Masabo J. ni umusore w’imyaka 21, yabwiye IRIBA NEWS uko nyina yamukubise cyane umunsi amubaza aho umwana aca ngo avuke. Yagize ati “Icyo gihe mama yaratwite inda nkuru ndamureba numva ngize amatsiko yo kumenya aho umwana azaca ndamubaza nti ‘uwo mwana utwite azaca he kugirango avuke?’ nta gisubizo yampaye ahubwo yankubise ibintu byose byari hafi ye avuga ngo nigize inshyanutsi.”

Nyinawabega D. nawe ati “Ababyeyi banjye ndetse na bakuru banjye bose bambwiraga ko umwana iyo avuka anyura mu mukondo, abandi bakambwira ngo anyura mu kibuno, nyogukuru we yambwiye ko umwana anyura mu kanwa kandi ubwo nabazaga ibyo bibazo ndi mukuru kuko nari mfite imyaka 15.”

Umwe mu bo bagore twaganiye wifuje ko tudakoresha amazina ye muri iyi nkuru, yavuze ko yarinze abyara atazi aho umwana anyura.

Ati “Umusore twakundanaga yanteye inda mfite imyaka 19 narinze njya kubyara nziko umwana azaca mu mukondo. Nagiye ku bise nkanjya mfata ku mukondo ngo umwana atavuka akitura hasi nza gutungurwa no kubona umwana anyuze mu gitsina. Byarambabaje ndetse numva nanze abantu bose bambeshye.”

“Biteye isoni kuvuga ko umwana aca mu gitsina”

Ababyeyi batandukanye baduhaye ibitekerezo muri iyi nkuru bamwe banenze bagenzi babo batabwiza abana ukuri, abandi bavuga ko biteye isoni kubwiza abana ukuri ku bibazo bimwe na bimwe babaza.

Hitimana Alexis yagize ati “Ubu koko nabwira agahungu kanjye k’imyaka icumi ngo ‘umwana aca mu gitsina cya nyoko” sinabitinyuka niyo mpamvu ngomba kumubeshya kugeza igihe azabera umusore nkamubwiza ukuri cyangwa akabikura ahandi.”

Uwanyirigira Agnes nawe ati “Abana babaza utubazo twinshi kuburyo hari n’ibyo akubaza isoni zikakwica. Bitewe n’ikigero cy’imyaka arimo rero hari igihe uhitamo kumuha igisubizo nk’icyo ababyeyi bawe baguhaga.”

Inzira umwana anyuramo avuka

Iyo umugore agejeje igihe cyo kubyara, ajya ku nda. Iyo ibise bitangiye, imitsi y’umura igenda yegerana hanyuma ikikanya ari na ko isunika umwana ngo asohoke. Mbere cyangwa nyuma y’uko ibise bitangira, isuha irameneka. Ibi biba igihe ka gasaho k’amazi kaba gakikije umwana mu nda gafungutse hanyuma amazi akameneka agasohokera mu gitsina cy’umugore. Rimwe na rimwe iyo umugore atangiye kujya ku bise, ururenda rusa n’amaraso kandi rufatira rusohoka mu gitsina cye.  Kuri buri gise, ni ko umwana agenda asohoka hanze buhoro buhoro. Uko ibise bigenda byiyongera, birushaho kungikanya ubudahagarara. Mu gihe cy’ibise, umwana ava muri nyababyeyi akajya mu nzira asohokeramo avuka. Mu by’ukuri umwana uvutse neza anyura mu nzira twavuze hejuru agasohokera mu gitsina cya nyina kiba cyagutse, nyuma kikongera kwifunga umwana amaze gusohoka.

Uwamurera Illumine

uwamillu@gmail.com

Related posts

Bugesera: Biteguye guhangana n’icyorezo cya“Marburg”kivugwa muri Tanzania

Emma-Marie

Abagore babyara bakanga konsa ngo amabere atagwa bashobora guhura n’akaga

Emma-marie

Hakozwe urukingo rwa kabiri rwa Malariya rutanga icyizere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar