Image default
Abantu

“Urufunguzo rw’imibereho myiza ku bantu bafite ubumuga ni ukwiga”

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona babashije kwiga amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, bavuga ko ‘Kwiga’ ari urufunguzo rw’imibereho myiza ku bantu bafite ubumuga kandi ko ariyo nzira y’iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Marceline Gato na Vuguziga Innocent bafite ubumuga bwo kutabona, bombi bize muri Kaminuza y’u Rwanda kuri ‘Bourse’ ya Leta itishyurwa. Bavuga ko kwiga ku muntu ufite ubumuga, ari urufunguzo rw’imibereho myiza kuri we, ku muryango we ndetse ngo binamufasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Marceline Gato, yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho, ubu ni umunyamakuru wa PACIS TV.

Aganira na IRIBA NEWS, yaravuze ati “Iturufu ikomeye ikaba n’urufunguzo rw’imibereho myiza ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona ni ukwiga, kuko kugeza ubu uwagize amahirwe yo kwiga imibereho ye irivugira haba mu muryango mugari, (society) mu muryango we bwite ndetse na we ubwe.”

Amaze kwigisha ikoranabuhanga abantu basaga 100

Vuguziga Innocent, afite ubumuga bwo kutabona yize amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza yishyurirwa na Leta, byamufashije gukabya inzozi yakuranye zo kuzatanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda .

Guhera mu 2012, Vuguziga ni mwarimu mu ishuri ryisumbuye ry’abantu bafite ubumuga bwo kutabona riherereye mu Karere ka Rwamagana,  akaba afite na ‘Company’ ikorera mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo icuruza inyunganizi z’ikoranabuhanga, ikanigisha ikoranabuhanga ryifashishwa n’abantu bafite ubumuga.

Mu kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS, yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda yamuhaye ‘Bourse’ itishyurwa yatumye abasha kwiga Kaminuza, ubu akaba ageze muri ‘Masters’.

Yaravuze ati: “Amashuri yisumbuye nayize i Gatagara niga indimi, muri kaminuza nize ishoramari n’uburezi. Nkirangiza Kaminuza nagiye muri Kenya niga ibijyanye n’ikoranabuhanga. Nibyo rero byatumye nza kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye hanyuma nza no kugira igitekerezo cyo kwikorera.

Ndashima Leta y’u Rwanda iha agaciro abantu bafite ubumuga, ikabaha amahirwe yo kwiga kuko nkanjye nize kaminuza muri KIE kuri bourse ya Leta itishyurwa, urumva ko ari amahirwe akomeye. Uko koroherezwa kwagiye kuboneka kubera ko hari intambwe yatewe mu burezi.”

IRIBA NEWS: Urangije kwiga nta mbogamizi wagize mu kubona akazi?

Vuguziga: Imbogamizi narazigize n’impungenge narazigize ndetse ngira n’ubwoba cyane, ariko byatumye nishakamo ibisubizo mpita jya kwiga ikoranabuhanga kuko nabonaga aricyo gisubizo cyonyine kiri bumfashe kuba mu bandi […] bagenzi banjye bagira imbogamizi zikomeye ku isoko ry’umurimo kuko usanga abatanga akazi bakabima kuko babasaba ibikoresho byihariye byo gukoresha mu kazi, ariko bakirengagiza ko hejuru y’ubumenyi umuntu ufite ubumuga afite, afite n’impano idasanzwe itandukanye n’iy’umuntu udafite ubumuga. Iyo umuhaye akazi arakora agatanga umusaruro ushobora no kurenga uw’umuntu udafite ubumuga.

IRIBA NEWS: Igitekerezo cyo gushinga ‘Company’ cyaje gite, ni abantu bangahe umaze kwigisha ikoranabuhanga ?

Vuguziga: Kuva mu 2012 nari umwarimu wigisha ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye. Kuva 2017 natangiye gukorana n’abandi bantu bafite ama ‘office’ yabo mu kwegereza abantu ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali. Mu 2019 mbonye ko maze kumenyekana nishingira company yitwa ‘DISO GROUP LTD’  ntangira gukora ku giti cyanjye. Kuva ubwo kugeza ubu maze kwigisha ikoranabuhanga abantu barenga 100 harimo abafite ubumuga n’abatabufite bashaka kwiyungura ubumenyi. Ubu nkoresha abakozi babiri bahoraho hamwe n’undi umwe wa nyakabyizi.

Ku rundi ruhande ariko, Gato ndetse na Vuguziga, bavuga ko hakiri imbogamizi ryo kubona akazi ku bantu bafite ubumuga bize kaminuza cyangwa amashuri yisumbuye.

Gato avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko, igashyira n’umukono ku masezerano mpuzamahanga agamije kurengera abantu bafite ubumuga, hakiri imbogamizi mu kubona akazi.

Yaravuze ati “Hari imbogamizi mu guha akazi abantu bafite ubumuga babifitiye ubushobozi bitewe n’ibyo bize, kuko ubu hari abafite ubumuga bize ariko badafite akazi kandi bashoboye. Nasaba ko nk’uko bavuga 30% by’abagore muri gahunda zitandukanye nibura bakavuga  n’ 10% cyangwa 20% by’abafite ubumuga mu kazi.”

Umuyobozi w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, aherutse kubwira abanyamakuru ko ikigo ayoboye kijya gikorera ubuvugizi abafite ubumuga butandukanye mu bigo bikomeye bagahabwa akazi.

Umuyobozi w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel(Photo Internet)

Yaravuze ati “Nka SORWATHE tujya dusaba ngo mwaduhereye abantu akazi bagahita babashyira mu cyayi, mu nganda z’ikawa, n’ahandi. Wajya mu cyanya cy’inganda ugasanga uruganda rwa Masaka rukora ‘yogurt’, abakozi benshi barimo ni abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga[…]mbere mu bakozi 38, abafite ubumuga bageraga muri 25 mu batekinisiye, mu bayobozi hose (nyir’uruganda) yagiye abashyiramo.”

Tariki 23 Kamena mu nama ya Youth Connekt yahuje Perezida Kagame n’urubyiruko, umwe mu bantu bafite ubumuga yamugejejeho kibazo cy’uburyo yimwe amahirwe y’akazi kubera ko afite ubumuga.

Photo: RBA 

Perezida Kagame yavuze ko ahakigaragara amakosa nk’ayo yo guheza abafite ubumuga, bakwiye kubikosora ahubwo bagahabwa amahirwe yo gukora hagendewe kubyo bashoboye.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics Rwanda) ryagaragaje ko Ryagaragaje ko abanyarwanda bafite ubumuga ari 391,775. Abize Kaminuza ni 1,4 %. Abize ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bagera kuri 5.5%, abize ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye 3,7%, abize amashuri abanza ni 52,6 %, abize amashuri y’incuke ni 0,6 %, abatarize ni 34,9%.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Nyabihu: Umwana w’umukobwa yageze ku ishuri aboheye amaboko imugongo

Ndahiriwe Jean Bosco

Umugabo yishwe na Kangaroo yari yoroye

Emma-Marie

Kwibuka28: Ku myaka 12 gusa, Nimukuze yarokoye uruhinja rw’amezi 5

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar