Image default
Ubutabera

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko hari imvugo zikoreshwa mu manza zibera mu mahanga zibakomeretsa

Hari bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko hari imvugo zikoreshwa n’abunganira abashinjwa Jenoside cyangwa Perezida w’urukiko runaka mu manza zibera mu mahanga zibakomeretsa. Batanze urugero ku magambo agira ati: “Urabeshya, ubuhamya bwawe bwuzuyemo ibinyoma, ibyo uvuga warabibibonye neza?” n’ayandi.

Mu Murenge wa Gikondo n’uwa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bishimira uko urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi, rwaciye urubanza rwaregwagamo abanyarwanda Twahirwa Séraphin wakatiwe igifungo cya burundu na Basabose Pierre wajyanwe ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye nabo bavuga ko ubutabera bwatanzwe mu rubanza rwaregwagamo Dr. Sosthène Munyemana rwabereye mu rukiko rwa Rubanda i Paris, ariko ko igihano yahawe ari gito dore ko yari yakatiwe burundu muri Gacaca.

Ariko kandi hari bamwe mu barokotse bavuga ko muri izi manza zombi zabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ndetse n’izabereye muri ibi bihugu mbere y’izi hari amagambo yagiye abwirwa abatangabuhamya mu rukiko akabakomeretsa.

“Barekere aho kudutoneka”

Umwe mubo twaganiriye utuye mu Murenge wa Gikondo yaravuze ati: “Byarambabaje kumva uwunganiraga Twahirwa abwira umutangabuhamya ngo arimo kubeshya, ibyo avuga bitandukanye n’ibyo wabwiye abakoze iperereza. Byaramuhungabanyije kandi natwe abahekuwe na Twahirwa byaraduhungabanyije. Imvugo nka ziriya ziradutoneka bakirengagiza ko uba ari gutanga ubwo buhamya ari umuntu wiciwe umuryango, ababyeyi n’abavandimwe, akaba asigaye ari nyakamwe.”

Mu rubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana rwabereye mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, uyu mugabo mu kwiregura kwe hari aho yakoresheje imvugo igira iti: “Mu buhamya bwatanzwe hano harimo ibinyoma.” Ndetse n’umwunganizi we Me Florence Bourg  hari aho yabwiye umutangabuhamya ko “Abeshya”.

Dr. Munyemana n’umwunganizi we

Umwe mu barokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Tumba yaravuze ati: “Iyo bakubwiye ngo urabeshya cyangwa ngo ibyo uvuga warabibonye neza cyangwa ni ibyo bakubwiye ngo uze kuvuga mu rukiko? Uhita ugira ihungabana rikomeye tubifata nk’ubushinyaguzi ndetse harimo icyaha cyo gupfobya jenoside[…]Bamwe mu batangabuhamya bageze mu zabukuru, abandi nabo kubera ingaruka za Jenoside hari igihe ashobora kutibuka umunsi n’isaha ikintu runaka cyabereye kuko yari yihishe. Ibyo ntibivuze ko ibyo ari kuvuga ari kubihimba.”

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, baganira n’abanyamakuru ku byavuye mu rubanza rwa Munyemana

 

Icyifuzo cy’abarokotse batandukanye twaganiriye nuko MINUBUMWE yakusanya ubuhamya bwose bw’abarokotse bukajya bwifashishwa mu manza mpuzamahanga no mu kwigisha amateka abakiri bato.

Me Richard Gisagara, wunganiraga abaregera indishyi mu rubanza rwaregwagamo Dr. Munyemana, yabwiye IRIBA NEWS ko abunganira abaregwa bafite uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo babona cyose ari ngombwa mu kurengera abo bahagarariye.

Yagize ati: “Iyo imvugo yabo irengereye, ubwo biba ari uruhare rwa Président w’urukiko kugira icyo abikoraho, akabasaba kwisubiraho, kwivuguruza cyangwa se akabaka ijambo. Mu bufaransa ho kuko ‘les victimes’ baba bahagarariwe n’abavocats babo, abo nabo bashobora gufata ijambo bakunganira cyangwa se bagahagarara ku ba victimes bahagarariye iyo babaye ‘ciblés’ n’aba avocat bahagarariye abaregwa.”

Yarakomeje ati: “Hari igihe bishobora gukekwa ko umuntu abeshya iyo avuze ibinyuranye n’ibyo yavuze mbere. Kuko imvugo y’umuntu ntigomba guhinduka. Iyo harimo ikinyuranyo mu byo avuze mu rubanza n’ibyo yavuze mbere cyangwa mu zindi manza bitera ikibazo. Icyo gihe umutangabuhamya asabwa kwisobanura kuri icyo cyinyuranyo. Ntabwo ari aba avocat bahagariye abashinjwa gusa bashobora kubimubaza, hari n’ubwo President w’urukiko cyangwa se Parquet nabo bashobora kubimubaza.

Imbogamizi ku ndishyi zigenwa mu manza z'abakekwaho Jenoside bahungiye mu mahanga - Kigali Today

     Me Richard Gisagara

“Muri uko kwisobanura ashobora kubifashwamo n’umu avocat umuhagarariye. Hari igihe icyo cyinyuranyo kitaba ari ukubeshya ahubwo wenda ari uko umutangabuhamya atibuka neza ibyabaye kuko hashinze imyaka myishi kandi n’igihe yabiboneye yari ari kwihisha cyangwa se afite ubwoba kuko umutima udatekanye nawe ushobora gutuma souvenir z’umuntu zitaba parfaits. Hari n’ubwo icyo kinyuranyo kiba gituruka mu gusemura bitakozwe kimwe. Impamvu nyinshi zishobora kubisobanura. Umutengabuhamya hamwe na avocat we bashobora kwisobanura bakabyumvisha urukiko.”

“Kubungabunga amateka ni inshingano za MINUBUMWE”

Ku kifuzo cy’abarokotse Jenoside cy’uko amateka y’ibyabaye muri Jenoside akwiye kwandikwa akajya yifashishwa mu manza n’ahandi, MINUBUMWE yavuze ko bisanzwe biri mu nshingano zayo.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Ubufatanye muri MINUBUMWE, Paul Rukesha, yabwiye IRIBA NEWS ko mu nshingano za MINUBUMWE harimo kubungabunga amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaravuze ati : “Dufata ubuhamya bw’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda babaye muri ayo mateka harimo abacitse ku icumu, abahamwe n’ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, abarokoye abahigwaga, abanyapolitiki, n’abandi. Inzego z’ubutabera zishobora kwifashisha ubwo buhamya twakusanyije.”

Yakomeje avuga ati: “Ariko ntabwo tubaza ibibazo abo tuganira nabo tugamije kugenza icyaha, ahubwo tubaza ibibazo tugamije kumenya amateka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye, n’uburyo abo tubaza bayabayemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yayo tukibanda ku rugendo rwo kwiyubaka harimo gushaka ubutabera haba ari muri gacaca cyangwa mu nkiko zabugenewe, harimo urugendo rwo gukira ibikomere, n’inzira y’ubwiyunge, ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka.”

When the Past is Present | USC Shoah Foundation

       Paul Rukesha, Umuyobozi muri Minubumwe

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bamaze gukusanya ubuhamya bwinshi cyane cyane bw’ababyeyi b’Intwaza baba mu mpinga nzima (Bugesera, Rusizi, Huye, na Nyanza).

Bakaba bakorana n’abafatanyabikorwa nka ‘Aegis Trust’ na Kigali ‘Genocide memorial’ mu gukusanya ubuhamya mu buryo buteye imbere hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo hari n’ubuhamya bumwe na bumwe ushobora kubona wifashishije imbuga nka www.genocidearchiverwanda.org.rw

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Tom Byabagamba yakatiwe imyaka itatu ku cyaha cy’ubujura

Emma-marie

Uwunganira Kabuga ati ‘ndabona yasinziriye’ umucamanza ati ‘ndabona akanuye’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar