Image default
Politike

USA: Trump yisubiyeho ku cyemezo cyo kwirukana abanyeshuri b’abanyamahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwaretse gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza ubu zimuriye amasomo yose kuri internet mu kwirinda coronavirus. 

Uku kwisubiraho kubaye hashize icyumweru iyo gahunda itangajwe. Kaminuza za Massachusetts Institute of Technology (MIT) na Harvard zari zareze leta mu nkiko kubera iyo gahunda.

Ubwo bwumvikane busubijeho gahunda yashyizwe mu bikorwa mu kwezi kwa gatatu, muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus. Iyo gahunda yemerera abanyeshuri b’abanyamahanga kwitabira amasomo mu buryo bw’iyakure bwo kuri internet mu gihe bibaye ngombwa.

Ibemerera kandi kuguma muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ku ruhushya (visa) rwa kinyeshuri, nkuko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza.

Umubare munini w’abanyeshuri b’abanyamahanga bajya kwiga muri Amerika buri mwaka kandi bagira uruhare rukomeye mu mikoro ya za kaminuza.

Mu bihe bya vuba bishize, Kaminuza ya Harvard yatangaje ko kubera impungenge itewe n’ikwirakwira rya coronavirus, umwaka w’amashuri ugiye gutangira amasomo azakomeza gutangirwa kuri internet.

Kaminuza ya MIT, cyo kimwe n’izindi nyinshi, nayo yatangaje ko izakomeza gukoresha gahunda yo kwigishiriza kuri internet.

Allison Burroughs, umucamanza mu karere ka Massachussetts, avuga ko impande zombi ubu zumvikanye. Ubwo bwumvikane busubijeho gahunda yashyizwe mu bikorwa mu kwezi kwa gatatu, muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Iyo gahunda yemerera abanyeshuri b’abanyamahanga kwitabira amasomo mu buryo bw’iyakure bwo kuri internet mu gihe bibaye ngombwa.

Ibemerera kandi kuguma muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ku ruhushya (visa) rwa kinyeshuri, nkuko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza.

Umubare munini w’abanyeshuri b’abanyamahanga bajya kwiga muri Amerika buri mwaka kandi bagira uruhare rukomeye mu mikoro ya za kaminuza.

Mu bihe bya vuba bishize, Kaminuza ya Harvard yatangaje ko kubera impungenge itewe n’ikwirakwira rya coronavirus, umwaka w’amashuri ugiye gutangira amasomo azakomeza gutangirwa kuri internet.

Kaminuza ya MIT, cyo kimwe n’izindi nyinshi, nayo yatangaje ko izakomeza gukoresha gahunda yo kwigishiriza kuri internet.

Diaspora Nyarwanda muri Amerika yari yiteguye gufasha abanyeshuri b’abanyarwanda

Umuyobozi wa diaspora Nyarwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Prof. John Musiine, yari aherutse gutangariza Iriba News ko biteguye gufasha abanyeshuri b’abanyarwanda barebwa niki cyemezo.

Yaravuze ati “Ibyo Trump aherutse gutangaza byaradutunguye cyane . Ntabwo iriya gahunda iratangira kuko hari za Universities nyinshi zakomeje kubyamagana ndetse zinatwara leta ya Trump mu rukiko zigaragaza ko iriya gahunda itemejwe namategeko”.

Yarakomeje ati “Twebwe nk’abayoboye Diaspora ya Amerika dukomeje kuba hafi abanyeshuri b’abanyarwanda kubakangurira kubitumenyesha na Ambassade niba hari ikibazo bahuye nacyo”.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Emma-Marie

Muri ibi bihe hari abakozi batemerewe kujyana imodoka mu kazi kubera ubwinshi bwazo

Emma-marie

Green Party yijeje kuzagabanya umusoro ku nyongeragaciro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar