Image default
Abantu Imyidagaduro

USA:Umuraperi 6ix9ine yatanze inkunga ya $200,000 barayanga

Umuraperi 6ix9ine yatanze inkunga ya $200,000 (hafi 200,000,000 y’u Rwanda) ku gikorwa kigamije gufasha abana bashonje ariko iyo nkunga barayanga.

Abakuriye ubukangurambaga bwitwa “No Kid Hunger” muri Amerika bavuze ko batakwakira inkunga z’abantu badahuje n’indangagaciro zabo.

Uyu muraperi uherutse kuva muri gereza kubera ibyaha by’urugomo rukozwe n’intsinda, yavuze ko iki cyemezo kirimo ‘ubugome’.

6ix9ine wo mu gace ka Brooklyn muri New York yigeze gucika gereza nyuma y’uko yari yarafunzwe mu 2015 ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku mwana.

Mu byo yari yatangaje kuri Instagram – ubu yahise asiba – uyu muhanzi ubusanzwe witwa Daniel Hernandez, yari yavuze ko agiye gutanga $200,000 kuri ubu bukangurambaga bugamije bugamije guca inzara n’ubukene muri USA.

Share Our Strength, umuryango udaharanira inyungu watangije ubu bukangurambaga, wabwiye BBC ko wanze iyi nkunga y’uyu muraperi.

Uvuga ko “Ushimira Hernandez ubuntu bwe kuri No Kid Hunger” ariko umenyesha abamuhagarariye ko utifuza iyo nkunga ye.

Ugira uti: “Nk’igikorwa kiri kwibanda ku bana, ni ingenzi ko tutakira inkunga ivuye ku bantu bafite ibikorwa bidahuye n’intego n’indangagaciro zacu”.

Uyu muraperi yasubije kuri Instagram ko “atarabona ikintu cy’ubugome nk’iki”. Ibyo yari yatangaje yaje kubisiba kuri urwo rubuga nkoranyambaga.

BBC ivuga ko 6ix9ine yavuzweho cyane mu cyumweru gishize ubwo yasohokaga muri gereza mu gikorwa cyo kugabanya imfungwa mu kwirinda coronavirus muri gereza za Amerika.

Yahise yongera kwamamara cyane kuko yakoze igitaramo kuri Instagram aca agahigo ko kuba iyo “Instagram live stream” yararebwe n’abantu miliyoni ebyiri iri kuba.

Indirimbo ye nshya yitwa ‘Gooba’ yarebwe inshuri miliyoni 120 kuri YouTube imaze iminsi ine gusa isohotse.

Uyu muraperi, umwaka ushize yemeye ibyaha birimo ubujura bwitwaje intwaro no kurasana bigamije kwica, ibyaha yari yabanje kuburana ahakana.

Mu 2015 yemeye ibyaha birimo gusambanya umwana w’imyaka 13 akatirwa gufungwa imyaka ine, ariko aza gucika gereza.

Related posts

Umurundi abaye umuntu wa 8 ugaragayeho COVID-19

Emma-marie

Shaddy Boo arabaza ati “Kuki abasore b’abanyarwanda bamwe basigaye ari abasinzi abandi abahehesi?

Emma-Marie

Hari imirimo iharirwa umugore ikamubera inzitizi mu iterambere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar