Image default
Abantu

Uwanditse kuri ‘Twitter’ ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana arafunze

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘RIB’ rwatangaje ko rwataye muri yombi uherutse kwandika ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa RIB kuri uyu wa 21 Werurwe 2023 buvuga ko “RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita “NTAMA W’IMANA 2” kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugirango yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Src: RIB

Related posts

Mlangeni Warwanyije Apartheid muri Afurika y’Epfo Yitabye Imana

Emma-marie

Musanze: Imodoka yishe abantu ibasanze mu rugo

EDITORIAL

Minisitiri ukiri muto yavuze uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar