Umugabo witwa 28 yitwa Mattia Villardita, akaba yariyemeje gufasha no gusura abana barwariye mu bitaro mu gihugu hose. wisanisha na Spider-Man, wamenyekanye mu mafilimi y’amakabyankuru, yahanye ikiganza na Papa Francis mu gikari cya San Damaso i Roma.
Mu gitondo cyo kuwa 23 Kamena 2021, ubwo Papa Francis yakiraga abakristu mu gitaramo rusange cyabereye mu gikari cya San Damaso, Mattia Villardita nawe yari ahari, akaba yahanye ikiganza na Papa amuha n’impano ya ‘mask ‘ye bwite y’igitagangurirwa.
Aganira na CNA, Villardita yagize ati: “Ndi Umugatolika kandi ndagerageza kugabanya ububabare bw’abarwayi bo mu bitaro.”
Umwaka ushize, Villardita yagizwe umukorerabushake cy’icyubahiro ugendera ku ifarashi mu Butaliyani, ahabwa ishimwe na perezida w’Ubutaliyani kubera ibikorwa bye nk ‘“intwari ya buri munsi.”
Mu buzima busanzwe Peter Parker yabwiye CNA ko afite akazi k’umunsi, ariko akoresha igihe cye cy’ikiruhuko mu gusura abana bari mu bitaro.