Ababyeyi barerera muri Wisdom School ishami rya Rubengera mu Karere ka Karongi bishimira ko mu bumenyi abana babo bahabwa ku isonga harimo n’indimi ubu abana babo bakaba badidibuza indimi zirimo n’icyongereza n’igishinwa.
Kuri iki cyumweru tariki ya kane 4 Kanama 2024 abana 18 biga mu mashuri y’incuke muri Wisdom School ishami rya Rubengera mu karere ka Karongi, bakorewe ibirori byo kwishimira ko barangije icyo kiciro bakaba bagiye gutangira amashuri abanza nyuma y’imyaka itatu bari bamaze muyincuke. Ababyeyi barerera muri iki Kigo bakaba bishimiye ubumenyi n’uburere abana babo bahawe.
Furaha Louise ni umwe mubyeyi ufite umwana warangije icyo kiciro yagize ati: “Akana kanjye ubu kandusha kuvuga no kwandika icyongereza yewe n’igishinwa natangajwe no kubona umunsi umwe avuye ku ishuri adusuhuza muri urwo rurimi tuyoberwa ibyo aribyo. Biradushimisha cyane kubona abana b’incuke bavuga neza indimi z’amahanga.”
Yakomeje avuga icyatumye azana umwana we muri Wisdom School ati: “Nahisemo kuzana umwana wanjye muri iri shuri kubera amateka narindifiteho aho ryatangiriye mu karere ka Musanze ko ari ishuri ritsindisha abana neza ariko icy’ingenzi akaba ari ishuri ryigisha abana kumenya Imana.”
Perezida w’inama y’ababyeyi muri Wisdom school ishami rya Rubengera Nizeyimana Jean de Dieu, avuga ko iri shuri rifite ahazaza heza.
Yavuze ati: “Ritangira bamwe mu babyeyi bumvaga ko ari amareshya mugeni yabarishinze. Buhoro buhoro baje kubona ko ari ishuri rifite ikerekezo cy’ejo hazaza h’abana babo. Ryatangiranye abana 32 ubu bageze ku 134 umwaka utaha turabona bazaba bageze kuri 500 bitewe n’abari kubisaba. Ubu hakaba hagiye kubakwa ibyumba icyenda bijyanye n’igihe kugirango bazabone uko bakira abandi banyeshuri bashya.”
Yakomeje avuga ko abana biga muri Wisdom batagorwa no kujya ku ishuri kuko ubuyobozi bw’ishuri bwabashakiye ikabageza ku ishuri ikanabacyura barangije amasomo.
Umuyobozi wa Wisdom school ishami rya Rubengera, Niyonzima Jilius avuga ko iri shami ryatangiye mu mwaka wa 2022.
Yagize ati: “Twakira abana bari hasi cyane bidusaba imbaraga nyinshi kugirango bagere ku rugero rwiza nk’urwo bariho ubu. Icyongereza cyari hasi cyane, ariko mwabyiboneye namwe uburyo bakivuga badaterwa. Ubu dufite icyerekezo cy’uko mu myaka itanu iri mbere hano tuzahatangiza n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye kugirango uburere duha abana bacu bazage babukomereza hano.”
Yakomeje avuga ko muri gahunda bafite harimo no kujya bashakira abana aho bakorera urugendo hanze y’igihugu mu rwego rwo gukomeza kwagura ubumenyi.
Wisdom School ifite amashami hirya no hino mu gihugu ikicaro gikuru cyikiri mu karere ka Musanze aho ryatangiriye.
Yanditswe na Gashonga Jean Claude