Image default
Ubuzima

Abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko mu gihe cy’impeshyi bagorwa no kujya ku mirimo

Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu (Albinisme) bavuga ko igihe cy’impeshyi bagorwa no kujya ku mirimo kubera kubera ko uruhu rwabo rutihanganira izuba cyangwa se ubushyuhe bukabije.

Uwera Queen ni umukobwa w’imyaka 23, atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Kubera ikibazo cy’uruhu yavukanye,  mu gihe cy’impeshyi agorwa no kujya ku kazi ke k’ubudozi.

Aganira na IRIBA NEWS yaravuze ati: “Mu gihe cy’impeshyi simbasha kujya mu kazi, amasaba menshi mba nicaye mu nzu kubera ko uruhu rwanjye rutabasha guhangana n’izuba ryinshi cyangwa ubushyuhe bukabije. Rurasatagurika rugacika ibisebe kandi amavuta yo kwisiga yabugenewe arahenze.”

Imanirumva Moses, nawe afite ubumuga bw’uruhu, atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi. Yaravuze ati: “Urabibona ndi umusore, ubusanzwe ntunzwe no kuvomera abantu bikamfasha kubona imireho. Igihe cy’izuba rero bisaba ko nzinduka kare kandi nabwo mba mfite ikibazo cyo kureba neza. Iyo izuba rivuye binsaba kwinjira mu nzu sinsubire hanze.”

 

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari gahunda yo gufasha abafite albinisme kubona amavuta yo kurinda izuba, ibikoresho byo kwirinda, no kubasuzuma hakiri kare kanseri y’uruhu. Gusa, yemera ko hakenewe uburyo buhoraho bwo gutanga ibyo bikoresho no kwagura ubukangurambaga mu gihugu hose.

Prof. Veronica Kinsler , ni umwongereza w’inzobere mu  buvuzi bw’uruhu rw’abana, yigeze kubwira ikinyamakuru Daily mail ati: “Igihe cy’izuba, uruhu rwabo rugorwa cyane no guhangana n’ubushyuhe bukabije kuko bushobora no kubatera kanseri. Ni ingenzi cyane ko baba bafite amavuta yabugenewe yo kwisiga kandi bakibuka kwisuzumisha kugirango bamenye niba nta kwangirika k’uruhu kwabayeho mu gihe cy’impeshyi.”

Nubwo hari intambwe yatewe mu rwego rwo kwita ku bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, bamwe muri bo bavuga ko bakigorwa no kubona amavuta yo kwisiga yabugenewe ngo kuko igiciro gihanitse. Twifuje kuvugana n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ntibyadukundira kubera ko telephone ye itari iri ku murongo. Nitubasha kuvugana tuzabagezaho indi nkuru igaragaza icyo biteguye gukora kuri iki kibazo.

Yanditswe na Emma-Marie

Related posts

Abaherwe 10 ba mbere ku Isi batwishyurira inkingo za Covid-19 twese-OMS

Ndahiriwe Jean Bosco

Isoni zituma bamwe bivuza nabi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

EDITORIAL

Abana basaga 1300 barwaye kanseri bakiriwe mu Bitaro bya Butaro mu myaka 10 ishize

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar