Image default
Abantu

RBC yahawe umuyobozi usimbura Dr Nsanzimana Sabin

Prof. Claude Mambo Muvunyi yagizwe umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) asimbuye Dr Nsanzimana Sabin wirukanwe kuri uwo mwanya umwaka ushize kubera ibyo akurikiranweho.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki  26 Mutarama 2022, yemeje ko Prof. Claude Mambo Muvunyi, agirwa umuyobozi mukuru wa RBC.

Claude Mambo Muvunyi, yasimbuye Dr Nsanzimana Sabin wirukanwe kuri uyu mwanya Tariki 7 Ukuboza 2021 kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Prof. Mambo yari asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari umuhanga mu bijyanye n’ibyorezo.

Yakoze ubushakashatsi butandukanye burimo ubujyanye n’indwara ya Hepatitis B, kanseri y’ibere n’ubundi bushakashatsi butandukanye.

Uyu muyobozi yungirijwe na Noella Bigirimana wari usanzwe ari umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Mozambique: Umunyarwanda yishwe arashwe

EDITORIAL

“Mpora ndota urugendo rw’urupfu rwo kwambuka mu mazi”

EDITORIAL

“Babyeyi mwigishe abana banyu gukoresha agakingirizo”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar