Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana kuri autisme, hamuritswe ikoranabuhanga(application) izajya izakoreshwa muri telefone igafasha kumenya niba umwana afite autisme nyuma yo kuvuka .
Ni igikorwa cyateguwe hagamijwe kuganira ku ntambwe imaze guterwa mu gushaka ibisubizo byatuma imibereho y’abana bafite autisme irushaho kuba myiza.
Ku ruhande rw’ababyeyi bavuga ko hakiri imbogamizi yo kugira amakuru ku birebana n’ikibazo cya autisme ndetse n’uburyo abana bafite Autisme bitabwaho.
Kuri ibyo hiyongeraho kuba amashuri yita kuri abo bana ahari ari make kdi ugasanga ibiciro byayo biri hejuru.
Kuri uyu munsi wahariwe kuzirikana kuri Autisme, Ikigo Autisme Rwanda cyashyize ahagaragara application izakoreshwa muri telefone igafasha kumenya niba umwana afite autisme nyuma yo kuvuka .
RBA yatangaje ko ari application yakozwe Ku bufatanye na RBC ndetse na Kaminuza iteza imbere imibare ya AIMS,ikazajya ikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima.
Umuyobozi w’ikigo Autisme Rwanda Rosine Kamagaju avuga ko abana bafite autisme nibamenyekana, bizafasha kubitaho hakiri kare.
Rosine Kamagaju
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko mu kwezi 7 uyu mwaka mu Rwanda hazakorwa ibarura ryihariye ry’abana bafite ubumuga ,rizafasha mu kumenya umubare wabo n’icyo buri mwana akwiye gukorerwa bitewe n’icyo akeneye.
Kimwe mu bisabwa n’ababyeyi bafite abana bafite autisme harimo ko haboneka amashuri yihariye abana babo bakwigamo mu gihe babaye bakuru kandi abo bana bagafashwa mu kugararagaza impano bafite zigatezwa imbere.
iriba.news@gmail.com