Image default
Abantu

Vital Kamerhe yagizwe umwere

Urukiko rw’ubujurire muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwagize umwere Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida FĂ©lix Tshisekedi.

Umwunganizi we mu mategeko Hugues Pulusi yavuze ko “ubutabera bwasannye akarengane kabwo”.

Vital Kamerhe, w’imyaka 63, yari umukuru w’ibiro bya Tshisekedi kugeza ubwo yafungwaga mu kwezi kwa kane mu 2020 ashinjwa kunyereza amafaranga ya leta agera kuri miliyoni hafi 48 z’amadolari y’Amerika (miliyari 48 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ayo mafaranga yari agenewe gukoreshwa mu kubaka amacumbi y’abapolisi n’abasirikare. Urubanza rwe rwatumye uwo mushinga uhagarara.

Mbere yo kugirwa umwere ku wa kane, urukiko rw’ubujurire rwa DR Congo rwari rusanzwe rwaragabanyije igifungo cye kiva ku myaka 20 kigera ku myaka 13 y’imirimo y’ingufu.

Ntibiramenyekana niba ubu agiye gusubizwa mu mwanya yahozemo w’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi cyangwa niba ari we uzaba umukandida perezida mu matora yo mu 2023, nkuko bikubiye mu masezerano yagiranye na Tshisekedi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2018.

Ayo masezerano ni yo bari bagiranye mbere yuko yemera gushyigikira kwiyamamaza kwa Tshisekedi ku mwanya wa Perezida.

@BBC

Related posts

Martin Luther King yarapfuye ariko ijambo rye riracyari rizima nyuma y’imyaka 59

EDITORIAL

Mbappé yasabye ko urugomo mu Bufaransa ruhagarara

EDITORIAL

Mozambique: Umunyarwanda yishwe arashwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar