Image default
Abantu

Elon Musk mu Rukiko nyuma yo kwanga kugura urubuga rwa ‘Twitter’

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umuherwe, akaba umuyobozi w’ibigo bikomeye birimo Tesla, Space X; Elon Musk ko ajyanwa imbere y’ubutabera nyuma yo kwisubira ku cyemezo yari yafashe cyo kugura urubuga rwa ‘Twitter’.

Ibi bibaye nyuma y’uko Elon Musk yari yatangiye ibiganiro n’abayobozi b’urubuga rwa Twiiter, akabasezeranya ko azaguramo imigabane myinshi igera ku 9.1% maze akishyura amadolari  agera kuri $54.28 ku mugabane.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu muherwe Elon Musk yaje kwisubira. Mu gihe yazatsindwa uru rubanza azategekwa kwishyura akayabo k’amafaranga agera kuri Miliyali 44 z’amadolari y’Amerika.

Urukiko rwo mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta ya Delaware, rwamaze gutegeka ko Elon Musk azaburana mu kwa 10 k’uyu mwaka wa 2022, biteganijwe ko azagera imbere y’urukiko akabazwa impamvu yanze kubahiriza amasezerano yari yagiranye na Twitter.

Abavugizi be bavuze ko biteguye urubanza gusa batemeranywaga na Twitter yari yifuje  ko urubanza rwashyirwa mu kwa cyenda k’uyu mwaka.

Mu kwezi kwa kabiri muri 2022, nibwo byatangajwe ko Elon Musk agiye kugura imigabana myinshi mu rubuga rwa Twitter ku ijanisha ry’9.1% maze agahita agiramo ijambo rikomeye, aho yari yanavuze ko azahita ashyiraho uburyo bwo gukosora (Editing), ibyanditswe kuri uru rubuga, mu gihe ubundi bitari bisanzweho.

Gusa nyuma, ntabwo Elon yaje kutavuga  rumwe na Twitter amaze gusanga kuri Twitter hariho amakonti (Accounts) menshi y’abantu ya baringa atagikora bituma yisubira ku cyemezo yari yafashe. Ibi nibyo byateye abayobozi b’urubuga rwa Twitter kumujyana mu nkiko kugira ngo Elon Musk asohoze amasezerano bagiranye.

Elon musk aramutse atsinzwe uru rubanza yazishyura Twitter Miliyari 44 z’Amadolari. Kuri ubu urubuga rwa Twitter rukoreshwa n’abagera kuri 396.5 ku isi hose.

Christophe Uwizeyimana

 

 

 

 

 

Related posts

Kubabarira bisaba umuhate -Markle Meghan

EDITORIAL

Ruhango: Umupolisi n’umuturage batemwe n’abagizi ba nabi

EDITORIAL

R. Kelly ashobora gufungwa imyaka ibarirwa muri mirongo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar