Image default
Amakuru

Nyabihu: Barishimira umuhanda wabavanye mu bwigunge

Abaturage bo mu Murenge wa Kabatwa na Bigogwe muri Nyabihu barishimira umuhanda wuzuye ubahuza n’Akarere ka Rubavu kuko wabafashije koroshya imigenderanire n’ubuhahirane.

Uyu muhanda w’igitaka watunganyijwe neza unyura mu nkengero z’ikirunga cya Kalisimbi mu Murenge wa kabatwa uhuza uduce twa Vuga- Kiramira na Gaharawe.

Abaturiye uyu muhanda mu mirenge ya Kabatwa na Bigogwe bavuga ko uwo umuhanda wa laterite ubavanye mu bwigunge.

Abatuye aha kabatwa na Bigogwe nk’igice gikunze kugaragaramo umusaruro mwishi w’ubuhinzi n’ubworozi bashima ubuyobozi bw’igihugu bwabakoreye uyu Muhanda bakabagezaho n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette asaba abaturage kubungabunga neza uwo Muhanda.

Uyu Muhanda Vuga- Kiramira- Gaharawe ureshya n’ibirometero bisaga 4 ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni zisaga 300.

Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize mu Karere ka Nyabihu, hubatswe imihanda ireshya n’ibirometero birenga 90 ifasha abaturage mu buhahirane n’utundi duce.

@RBA

Related posts

RAB iranenga ababyeyi basaba ko abana bahabwa amandazi n’imigati aho kubaha amata

EDITORIAL

Imirwano mu Nteko nshingamategeko ya Africa

EDITORIAL

Kicukiro: Mu rugo rw’umuturage hatewe Gerenade

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar