Image default
Ubuzima

Menya indwara y’ifumbi yibasira imyanya myibarukiro y’abagore

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ku isi abagore bagera kuri 15 % barwaye rimwe cyangwa kenshi indwara y’ifumbi. Ni indwara ifata udusabo tw’intangangore ndetse n’imiyobora ntanga, iyo  itavuwe itera ibibazo byinshi ku mugore harimo n’ubugumba.

Ubusanzwe igitsina cy’umugore kifitemo akantu karinda microbe zinjiramo zigatera indwara mu bice by’imbere by’imyanya myibarukiro. Iyo rero ‘microbe’ zibaye nyinshi zishobora kugabanya ubwirinzi bwa kariya gace bityo zikazamuka zikajya gutera indwara zitandukanye muri bya bice by’imbere. Muri izo ndwara harimo n’ifumbi.

Inkuru dukesha urubuga rwa Top Santé, ivuga ko indwara y’ifumbi iterwa n’udukoko dutoya tuzwi ku izina rya ‘Neisseria Gonorrhea cyangwa Chalamydia Trochomatis’ duhera mu gitsina tukazamuka tukajya gufata n’ibindi bice birimo nyababyeyi.

Bimwe mu bitera indwara y’ifumbi n’ibimenyetso byayo

Utu dukoko twandurira kenshi mu mibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa se gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu barenze umwe.

Ibimenyetso byayo bishobora kugaragara nyuma y’icyumweru kimwe umuntu yanduye, ariko bishobora no kurenza icyumweru kugirango urwaye ifumbi agaragaze ibimenyetso.

Mu bimenyetso byayo twavuga: Kuribwa mu kiziba cy’inda, kuzana amatembabuzi mu gitsina afite impumuru inuka, kugira uburibwe mu kiziba cy’inda, kugira isesemi, kugira umuriro no kuribwa umutwe.

Indwara y’ifumbi ni indwara ivurwa igakira, iyo ivuwe kare. Umurwayi uyirwaye muganga amuha imiti yo mu bwoko bwa ‘antibiotics’, igabanya umuriro hamwe n’igabanya ububabare.

Iyi ndwara iyo itavuwe neza ishobora gutera ubugumba , ibibyimba mu dusabo tw’intangangore cyangwa ku miyoborantanga. Umurwayi kandi ashobora no kugira ikibazo cyo gutwitira hanze.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

OMS mu nzira yo kwemeza ko Ebola itakirangwa muri Congo-Kinshasa

Emma-marie

Minaloc irasaba Abanyarwanda kureka guhuza imisaya, gusomana no guhana ikiganza

Emma-marie

Covid-19: U Rwanda mu bihugu 10 biyipima cyane muri Afurika

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar