Image default
Amakuru

Madame Jeannette Kagame yahaye urubyiruko umukoro

Madame Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urungano 2026 ko rufite inshingano zo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka igihugu.

Image

Mu butumwa bwe, yibukije ko iri huriro atari umwanya wo kwibuka gusa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ari n’umwanya wo kuzirikana igihango cy’Abanyarwanda cyo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Image

Yagaragaje ko amacakubiri yabibwe igihe kirekire mu mateka y’u Rwanda, bityo no kuyarandura bisaba imbaraga n’ubufatanye burambye. Yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo isenya no gutekereza ku ngaruka z’amahitamo yarwo ku hazaza h’igihugu.

Image

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ikomeje kuba umusingi ukomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yahagaritswe na FPR Inkotanyi.

Yanashishikarije urubyiruko kwandika amateka yarwo, guteza imbere igihugu binyuze mu muco, ubuhanzi n’impano zitandukanye, ndetse asaba abanyempano gukomeza gukora ibikorwa byubaka igihugu no guha agaciro amateka n’indangagaciro by’u Rwanda.

Related posts

Imiryango 141 igiye guhabwa amashanyarazi n’amashyiga yo gutekaho

EDITORIAL

Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo bihanitse cyagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe

Emma-marie

The Role of Rwandan diapora in Development of country

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar