Image default
Sport

Leta yemeye ko ibikorwa bya Sport bisubukurwa

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya Siporo zose byemerewe kongera gukora nyuma y’amezi atandatu byari bimaze byarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu kwezi kwa Gatatu nibwo ibikorwa byose bihuza abantu benshi byari byahagaritswe, by’umwihariko imikino yose kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyugarije isi.

Minisiteri ya Siporo yandikiye amashyirahamwe yose ya Sport iyamenyesha ko imikino yose yasubukuwe ariko hatangwa n’amabwiriza yihariye yo kwirinda COVID-19.

Iyi Minisiteri kandi yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko agomba gusaba uburengazira bwo gusubukura ibikorwa, ndetse bakanatanga ingengabihe y’amarushanwa bazitabira haba mu Rwanda ndetse no hanze.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Mbappé yasinye amasezerano mashya muri PSG, La Liga icika ururondogoro

EDITORIAL

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

EDITORIAL

Gicumbi FC yihesheje icyubahiro igaruka mu kiciro cya mbere

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar