Image default
Mu mahanga

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo-Kinshasa yishwe

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero hafi y’umujyi wa Goma, nk’uko byemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu.

Luca Attanasio yapfiriye mu bitaro azize ibikomere nyuma y’uko imodoka yari arimo irashwe n’abantu bitwaje intwaro ku wa mbere.

BBC yatangaje ko imodoka yari arimo bivugwa ko ari iy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM.Umupolisi w’umutaliyani wari kumwe na ambasaderi hamwe n’undi muntu wa gatatu utaramenyekana neza, nabo bapfuye nk’uko bivugwa.

Federico D’Incà minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri” kuri uru rupfu.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani rivuga ko “ari akababaro kenshi kumenya urupfu rwa ambasaderi w’Ubutaliyani i Goma”.

Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije gushimuta nk’uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National Park kiri hafi.

Imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera hafi y’aka gace k’ibirunga gahana imbibi n’u Rwanda na Uganda.

Muri aka gace hari ingabo ibihumbi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifite ubutumwa bwo kuhagarura amahoro.

Related posts

Christophe Nangaa na Corneille Nangaa: Abavandimwe batavuga rumwe

EDITORIAL

Urukiko rukuru rwategetse ko Abakristu bashobora gukoresha ijambo ‘Allah’

EDITORIAL

DR Congo: Inzara iraca ibintu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar