Image default
Mu mahanga

Imyigaragambyo yavuyemo imirwano y’abapfa amoko i Goma

Ibikorwa bivuye ku myigaragambyo birimo urugomo, gutwika inzu no gutemana byabaye mu ijoro ryacyeye no mu gitondo cyo kuwa mbere byaguyemo abantu babiri i Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko abategetsi muri DR Congo babitangaza.

Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n’andi mabi akorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro.

Havuzwe ubusahuzi no gutwika inzu z'ubucuruzi n'ibindi bikorwa by'urugomo

Amashusho arimo inzu ziri gushya n’insoresore zifite ibirwanisho gakondo n’abasirikare bari hagati y’abashyamiranye, yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibi byabereye ahitwa Buhene mu gace ka Majengo hanze gato y’umujyi wa Goma. Jean Bosco Sebishyimbo, minisitiri w’umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ubushyamirane bwavuye ku bantu babiri bo mu bwoko bw’Abakumu batowe bishwe mu gitondo cyo kuwa mbere. Ati: “…bamwe bavugaga ko abo bishwe n’abo mu bwoko bw’Abanande, ni ibyo byazanye umwiryane ariko byose biturutse kuri iyo myigaragambyo.”

BBC yatangaje ko hari amakuru avuga ko abapfuye n’abakomerekeye muri ubwo bushyamirane bashobora kuba barenga aba babiri batangajwe, gusa abategetsi ibi ntibabyemeza.

Ubu byifashe bite?

Sebishyimbo avuga ko guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru n’abandi bategetsi bagiye i Buhene kuganira n’abahagarariye ayo moko yashyamiranye kugira ngo “ntitwongere kubona intambara z’amoko”.

Mu mashusho, insoresore zifite ibirwanisho zumvikana zivuga ko ziri 'bumareho' abo mu bundi bwoko

Ati: “Abakumu n’Abanande basanzwe bashyamirana mu tubazo tumwe na tumwe, [ubu rero] icyo nicyo cyabaye imbarutso, bituma hari abantu baramuka batwika amazu ariko ubu umwuka mwiza utangiye kugaruka.”

Sebishyimbo avuga ko muri iriya mijyi itatu ya Kivu ya ruguru abaturage bakomeje kwerekana uburakari mu myigaragambyo bavuga ko MONUSCO idakwiye kuba iri muri DR Congo.

Ati: “Bavuga ko bifuza ‘brigade d’intervention’ irimo abasirikare b’Abanyafurika bamenyereye kurwanira ku butaka bwa Africa ngo abe aribo bafasha ingabo za Congo aho gukomezanya n’ingabo za MONUSCO.”

Related posts

Ibitotsi by’Abapilote byatumye indege irenga aho yagombaga kugwa

EDITORIAL

Rushobora kuzambikana hagati y’u Bufaransa n’U Burusiya bapfa Africa

EDITORIAL

Byatahuwe ko aba Taliban bica abasivile ahari indiri y’ababarwanya

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar