Image default
Ubuzima

Abanyarwanda 3 n’Umurundi bakize Coronavirus

Abantu 4 bavurirwaga mu Kigo gifasha abanduye Coronavirus giherereye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge icyorezo cya COVID19 basezererewe nyuma yaho ibizamini byabo byerekanye ko virus ikiri mu mubiri wabo.

Mu basezerewe barimo Abanyarwanda 3 n’Umurundi umwe. Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko umubare w’abarwaye coronavirus mu Rwanda ari 104 muri aba hakaba harimo bariya bane basezerewe.

Abantu babiri bagaragaweho iki cyorezo uyu munsi, akaba ari abahuye n’abandi barwaye coronavirus mu Rwanda. Abahuye n’abanduye coronavirus mu Rwanda, bakomeje gushakishwa ngo bashyirwe ahantu habugenewe kandi bitabweho n’abaganga.

Minisiteri y’ubuzima ikaba isaba abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza angamba zashyizweho na Guverinoma. Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize bakazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 uhereye igihe bagereye mu Rwanda.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara umutima

EDITORIAL

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 36

Emma-marie

Mu bihugu bitandukanye hakomeje kugaragara abanduye “Monkeypox”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar