Image default
Amakuru

Gisagara: Abakora inzoga izwi ku izina rya ‘Nyirantare’ batawe muri yombi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara yafashe abantu 6 bakoraga inzoga itemewe izwi ku izina rya Nyirantare, bafatanwe litiro 990. Bafatiwe mu Murenge wa  Mamba, Akagari ka Gakoma, Umudugudu wa Ruhuha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu n’inzoga bakoraga byaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage. Yavuze ko abaturage  babaga bazi bagenzi babo bakora kiriya kinyobwa kitemewe bakaba aribo babwira Polisi urugo gikorerwamo.

Ati”Abapolisi bageze mu rugo rwa Nshumbusho Theophile w’imyaka 33 basangayo litiro 350, mu rugo rwa  Bimpenda Jack,  Rwamakuba Janvier, Murangwa Andre na  Minani Claude Mugaga aha hose muri buri rugo hafatiwe litiro 120 za Nyirantare. Ni mugihe mu rugo rwa Hishamunda Jean Baptiste hafatiwe litiro 160.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko bariya bose bafashwe bamaze gukora iriya nzoga bategereje abaza kuzirangura ngo bajye kuzicuruza mu baturage. Yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru, akangurira abaturage kwirinda kunywa ziriya nzoga kuko zishobora kubagiraho ingaruka mu buzima ndetse zikaba zibatera gukora  bamaze gusinda.

Ati” Ziriya nzoga ntabwo zujuje ubuziranenge kuko ibyo bazikoramo nabyo ntabwo bizwi, abazinywa zishobora kubagiraho ingaruka mu buzima mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe gitinze. Abasinze  bene ziriya nzoga usanga bakora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye.”

Yongeye kwibutsa abaturage ko utubari tutemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko n’ubundi ziriya nzoga usanga zicuruzwa mu tubari mu buryo bwa rwihishwa. Yabibukije ko icyorezo kigihari ntaho cyagiye.

Ziriya nzoga zimaze gufatwa zahise zimenwa, abazifatanwe bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo bacibwe amande.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

SRC:RNP

 

Related posts

Kabuga Félicien yafashwe  

Emma-marie

Yahohotewe n’umugabo utari uwe amutera Sida, none ahozwa ku nkeke n’uwo bashakanye

Emma-marie

Mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rya “Quantum” zishobora kuzajegeza Isi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar