Image default
Abantu

Rusizi:Umwarimu yaguwe gitumo asambanya umunyeshuri yigisha

Umwarimu witwa Paulin w’imyaka 35 y’amavuko wigisha muri Groupe Scolaire Saint Nicolas Nyakanyinya mu Murenge wa Mururu yafatiwe mu cyuho mu gihuru saa tatu z’ijoro asambanya umukobwa yigisha.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kamembe mu ijoro ryo ku ya 25/6/2021 aho uyu mukobwa yasohotse mu nzu Se umubyara yumva umuntu ukinguye arakurikirana asanga ni umukobwa we, abagwaho Mwalimu amusambanya.

Uyu Mwarimu afungiye kuri RIB station ya Kamembe. Akaba yigisha mibare mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacya (RIB) Dr. MURANGIRA B. Thierry yambwiye Umuseke ko uwo mwarimu akurikiranyeho icyo cyaha.

Yagize ati “Paulin akurikiranyweho icyaha cyo Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Yafashwe ari gusambanya umwana w’umukobwa yigisha kugira ngo azamuhe amanota.

Dr Murangira avuga ko iperereza rigikorwa.

Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umwarimu usambanya umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota, biragayitse ni ibintu bidakwiye kuba mu burezi bw’u Rwanda, byica ireme ry’uburezi.”

Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n’ingingo ya 6 mu itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, aramutse abihamijwe n’urukiko gihano yahabwa ni igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2Frw.

SRC:UMUSEKE

Related posts

Muhanga: Uko Karekezi yarokoye Abatutsi abahishe mu ndake

EDITORIAL

Vladimir Putin na Yevgeny Prigozhin bari gukina iyihe filime ?

EDITORIAL

Agahinda ka Senateri Natasha uvuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Perezida wa SSena

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar