Image default
Amakuru

Perezida Kagame yatanze imbabazi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abagore icumi bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha bakoze cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko, imfungwa zisaga 4000 zemerewe kurekurwa by’agateganyo.

Image

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 muri Village Urugwiro, ikaba yemerejwemo iteka rya Perezida ritanga imbabazi.

Iyi nama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje aya makuru.

Perezida Paul Kagame

Mu mwaka wa 2019 Perezida Kagame yahaye  imbabazi abagororwa 52 bari bakatiwe kubera kwihekura no gukuramo inda, mu 2020 nabwo yahaye imbabazi umuntu umwe n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Izere Mubyeyi’s work toward inclusive education in Rwanda

EDITORIAL

Urukiko rwategetse FERWAFA kwishyura asaga miliyoni 120 uwari umukozi wayo

EDITORIAL

Habonetse umuti urinda abagore kwandura SIDA

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar